Site icon Rugali – Amakuru

Karasira Aimable arishinganisha ubuzima bwe. FPR irashaka kumukoresha ngo agambanire abatavuga rumwe na FPR

GoFundMe Karasira Aimable

Karasira Aimable arishinganisha nyumva yo kumara iminsi agabwaho ibitero n’abantu batandukanye bo muri FPR ku mbuga nkoranyambaga, basabwa ko yafungwa, bakagerageza kumusiga ibara, bakamushinja guhakana jenoside, kugira ingengabitekerezo n’ibindi byaha bitandukanye FPR isanzwe irega abavugisha ukuri mu Rwanda.

Yavuze ko afite impungenge zuko ibyo byaba ari technique yo gutera ibuye bakareba ikivamo Ngo barebe uko byagenda bamuhemucyiye kurushaho. Aratabaza aba activistes abasaba kugeza situation ye kubanyamahanga.

Asobanura ukuntu atumva ukuntu muri cyiriya gihugu ari umuntu nkawe uvugisha ukuri akifuriza ineza n’ubumwe n’ubwiyunge abanyarwanda mu gihe aba mu shinja ntacyo bavuga kubavuga ko bazarasa abanyarwanda kumanwa y’ihangu cyangwa kuri discours nkizo Ba généraux Kabarebe cyangwa Mubarak bavuze kandi ari bene izo zizana inzangano mu Rwanda n’umwuka mubi mubanyarwanda.

Yakomeje akomoza ku nzozi afitiye u Rwanda n’icyo yifuriza abanyarwanda anasaba FPR kureka ubwibone igatanga ukuri n’ubutabera kuri bose. Kuri we ituze mu Rwanda rya turuka mu gushyira commission vérité-réconciliation nk’izabaye muri afurika yepfo.

Yahishuye ukuntu inzego z’umutekano zijya zimwegera zimusaba gusebya abantu batandukanye harimo abo muri Jambo Asbl avuga ukuntu yabahakaniye yanga gusebya jambo asbl nkuko babimusabaga akurikije ibyo ivuga, iharanira n’ukuntu « ba Ruhumuza » banditse amateka ye mu buryo busobanutse.

Muri Iki kigabiro yongeye kandi kugaruka kugahinda gakabije yatewe n’a sosiyete nyarwanda anibutsa uburyo umurimbyi yamyimye imbuto, muhumuza akamwima amata.
Kanda hano Wumve ikiganiro cyose.

Kubashaka kureba iyo article avuga twakoze ku mateka ye, n’agahinda sosiyete ny’arwanda yamuteye, tubasabye kureba muri commentaires. Murayibona mu gifaransa, no mu cyongereza. Muyinyanyagize uko mushoboye kose mu batavuga ikinyarwanda mu basobanurira akaga Karasira Uzaramba arimo uyu munsi.

Exit mobile version