RIB ntacyo itazakora ngo iteshe umutwe Aimable Karasira, imuvaneho abafana. Nagira Imana ntibazamwirenza. Nguko uko FPR na Kagame ikora iyo utavuga rumwe n’abo cyangwa unenga imikorere yabo inyura hasi hejuru ukisanga hasi. Hari ikiganiro yamukoresheje ku munsi wakurikiye uwo yibasiye Nahimana. Icyo kiganiro kitwa “Nanubu banyimye passport kubera munyangire RIB yansabye kutavuga kuri Jenoside no kuri Victoire Ingabire” Bishoboka ko cyakozwe umunsi umwe n’icyo yavuzemo Padiri Nahimana kuko cyabereye ahantu hamwe ishati yari yambaye avuga Nahimana ninayo yari yambaye muri icyo kiganiro.
Njye icyo kiganiro nagifashemo ibintu 2 RIB ishobore kuba yarabonye ibya kivuzweho maze ihita ikoresha kiriya cya 2 kugirango berekane ko Aimable agihagaze kubyo avuga ko icya Nahimana atagikoreshwejwe na RIB cg se bashaka kwerekana ko ibyo Aimable Karasira avuga nta gaciro bifite kubera kwivuguruza. Uyu munsi aravuga ibi ejo akaba yabihinduye. Muriicyo kiganiro bamuhase n’ubundi ibibazo bituma agenda yivuguruza kandi nbwo wabonaga afite impumu.
Noneho icyo yagiranye n’uwitwa Mubaraka Edward cyo kirasekeje. Icyo kiganiro kitwa “yari yarareze Rusesabagina mbere y’uko afatwa Mubaraka Edward bitaga shitani ubu yakiriye agakiza ka Yesu”. Mwari muzi kubona ingurube mu musigiti? Karasira arimo arababwirira mu migani muri icyo kiganiro. Nta wundi arimo avuga arimo kwivuga. Ntekereza ko nacyo yategetswe na RIB gukora icyo kiganiro. Karasira Aimable yarakanzwe koko! Nyuma yo guhitisha ikiganiro RIB iri kumukora Cishwaha ibiganiro amaze guhitasha birasekeje. Harimo kiriya yagiranye n’uwitwa Mubaraka Edward. Aimable Karasiri ntabwo ari ikigoryi ahubwo yababwiriyemo abumva bumve. Ngo nibitarashobotse byarabaye ngo ninko kubona ingurube mu musigiti!
Njye mbona Karasira RIB yaramusabye kujya avanga imvugo nagaya leta n’ubutegetsi ajye anavuga kuri opposition ayisenye bityo abantu bahere murujijo batuke Karasira bate umurongo wogushyira hamwe bityo bakomeze gahunda yabo yo gutegeka no kurenganya abantu. Mwabonye Karasira avuga ku mutumirwa wamubazaga kuri Padiri Nahimana uwariwe?
Abanyarwanda bavuga byinshi kuri Aimable Karasira hari uwavuze ati: Erega uretse injiji zitazi gusoma hagati y’imirongo, nizo zemera Karasira. Uyu Karasira yifitiye ikibazo personel ariko ntakibazo afitanye na kamere! Burya njye njya ntega amatwi utugambo dusize umunyu avuga kuri Ingabire, nkahita mpfukama nsengera Ingabire kuko urupfu rwe Karasira azarugiramo uruhare! Wait and see! Abanyarwanda ni ubwoko bubi!
Muri icyo kiganiro yagiranye n’uwo Mubaraka yavuze ko yari yarareze Padiri Nahimana, Rukokoma, Rusesabagina na Madame Victoire Ingabire yongera aravuga ngo oppostion yemewe mu Rwanda ni amashyaka yiyandikishije. None se ko hari ayo banze kwandika harimo DALFA UMURINZI rihagarariwe na Madame Victoire Ingabire? None se niba opposition nyayo ari iyemewe mu nzego z’u Rwanda, kuki bata umutwe cg umwanya wabo bavuga kuri Padiri Nahimana, Rukokoma, Rusesabagina, n’abandi….. Nibavuge kuri opposition iri mu gihugu? Ukuri njye mbona aba bagabo babateye inkeke, Ibi byose byerekana impungenge igihugu gifite kuri aba bagabo biyemeje kutanigwa n’ijambo, Inyigisho zabo, zimaze kugera kuri benshi, mubyange cg mubyemere ni uko bimeze.