Uwahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agatha afite impungenge z’umutekano we. Thedee wahoze ari umusirikare mu ngabo za FAR agahisha umurambo w’Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agatha ngo utajugunywa ahatazwi yavuze ko aterwa ubwoba n’abantu bamuhamagara bari hanze y’Igihugu.
Karamaga Thadee mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite ipeti rya kaporali, akaba yari ashinzwe gushyingura ndetse n’ibarizo rya gisirikare.
Mu buhamya yatanze ubwo hasozwaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yavuze ko ubwo Indege y’uwari umukuru w’Igihugu yahanurwaga ari we wakoresheje amasanduku yo gushyinguramo abari kumwe na Habyarimana Juvenal.
Abo barimo General Nsabimana Deogratias, Colonel Sagatwa, Bagaza waro officier d’ordonance wa Habyarimana,Docteur Akingeneye,Ambasadeur Renzaho,n’undi umwe atabashije kwibuka amazina.
Kuwa 07 Mata 1994, yazaniwe umurambo w’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Uwiringiyimana Agatha, asabwa ko agomba guhita amashyingura uwo munsi, aho kubikora nk’uko yari yabitegetswe yafashe umurambo we awushyira hamwe n’abandi bari baguye mu mpanuka y’indege maze ku isanduka yandikaho amazina ye (ya Uwiringiyimana).
Yagize ati “ku itariki ya 08 mu gitondo nka saa tatu nahamagawe n’intumwa ya Major Engeniere Ntirihora Augustin wayoboraga umutwe w’ingabo witwaga Batiment Miltaire, ngeze imbere y’ibiro bye mpasanga ambulance, arambwira ati harimo Uwiringiyimana Agatha, kano kanya genda umuhambe saa munani uze kugaruka byarangiye.”
Yakomeje ati “umurambo wari uryamye kuri matora nshya, bigaragara ko yari akimara kuraswa kuko yaje avirirana. Namushyize mu isanduku ndumufubaduba, isanduku nyisunikira muri abo bari bapfanye na perezida.”
Karamaga wari ufite ipeti rya Kapolari yahise ahunga kuko Inkotanyi zari ziri gusatira ikigo cya gisirikare cya Kanobe, maze ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anahungisha bamwe mu bana b’abautisti bahigwaga.
Karamaga Thadee wagizwe umurinzi w’Igihango kubera iki gikorwa no kurokora abana b’Abatutsi mu gihe cya jenoside, yavuze ko muri iyi minsi hari telefone zimuhamagara ziri hanze zikamutera ubwoba.
Perezida wa Sena Bernard Makuza yahumurije Karamaga Thadee amubwira ko abo bamukanga ntacyo bazamugira .
Yagize ati “Nagira ngo mpumurize Thadee Sibomana ko nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira , ntawe uzagukoraho, uretse n’ubugabo wagize wadusobanuriye , ukavuga ibyo uzi bidufitiye akamaro twese.”
Karamaga Thadee avuga ko mu gihe cy’Inkiko Gacaca yatanze amakuru ku bari abayobizi bakuru b’interahamwe, yerekanye ibyobo 3 byari mu Kigo cya Gisirikare i Kanombe,byarashyinguwemo imirambo y’Abatutsi bicwaga, yanatanze kandi urutonde rw’abasirikare bakuru bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi abenshi barafashwe.
Nyuma ya Jenoside kandi, Karamaga Thadee yafatanyije n’Inkotanyi kurwanya abacengenzi ndetse yabashije no kwivugana umwe ubwo bari baturutse mu cyahoze ari komini ya Kigombe bagana muri komini ya Nkumba, ubu ni mu ntara y’Amajyaruguru, bahacika ubwo.
Makuruki.rw