Site icon Rugali – Amakuru

Karabaye rero turashize, mu Rwanda rw’ubu ibintu biruta abantu nyamara ubusanzwe ibintu ni abantu

Nimuhorane Imana! Mu butumwa bugufi yanyujije kuli Twitter ejo hashize kuli 06/08/2019, Umuyobozi mukuru wa wa muryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Right Watch yagize ati : “Abatavuga rumwe n’ingoma ya Perezida Kagame bakomeje kurangiza ubuzima bishwe cyangwa baburiwe irengero.

Nyamara abamuri inyuma barasa n’abavuga ngo abicwa nibicwe nta cyo bitwaye imihanda yo muli Kigali isukuye”.

Karabaye rero turashize, mu Rwanda rw’ubu ibintu biruta abantu nyamara ubusanzwe ibintu ni abantu ; karabaye turarimbutse, mu Rwanda rw’ubu amafaranga aruta Imana nyamara ubusanzwe hatunga Imana.

Banyarwanda, bakundarwanga, nimucyo duhaguruke aya mabi ya Kagame n’agatsiko ke tuyange kandi tuyamagane twivuye inyuma.

Dr Biruka, 07/08/2019

Exit mobile version