Site icon Rugali – Amakuru

Kanyankole yahetse IMPYISI igihe kirekire none nawe imuhebye kumurya!

Kanyankole wahoze ayobora BRD yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kwemeza ko Kanyankole Alex wahoze ayobora Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, ahamwa n’ibyaha birimo ruswa n’itonesha rukamukatira igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw.

Kanyankole akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ku byaha birimo gusaba no kwakira indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko ndetse n’icyaha cyo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha bivugwa ko yakoze ubwo yari Umuyobozi wa BRD hagati ya Nyakanga 2013 na Ukuboza 2017.

Ubugenzacyaha bwatangiye kumukoraho iperereza mu Ukuboza 2017, ndetse aza gutabwa muri yombi tariki 02 Ukwakira 2018, ari nabwo nyuma dosiye ye yaje gushyikirizwa urukiko atangira kuburanishwa.

Kuri uyu wa Gatanu, Kanyankole na Kalema Juvenal baregwa hamwe bitabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo bakomeze kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

Kanyankore yari kumwe n’abunganizi be batatu barimo Butare Godfrey, Umulisa Alice na Rukangira Emmanuel mu gihe Kalema yari yunganiwe na Gariyo Eric.

Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye ahagana saa tatu z’igitondo, umucamanza aha umwanya Kanyankole n’abamwunganira ngo biregure ku bijyanye n’itonesha bishingiye ku nguzanyo yahawe Trust Industries ya 3 433 200 $ mu 2017.

Kanyankole yavuze ko ubwo yageraga muri BRD mu 2013, yasanze iyi banki ifite imigabane ingana na 25% muri uru ruganda ndetse rwari rumaze guhabwa inguzanyo inshuro eshatu.

Uru ruganda ngo rwahawe inguzanyo za mbere mu kugura ibikoresho birimo n’imashini zirarangira nyuma ruje kwaka indi nguzanyo abashinzwe kwiga kuri dosiye yarwo bagaragaza ko rutabikwiye.

BRD nk’umwe mu banyamigabane kandi ufite inshingano zo kugira inama abafatanyabikorwa, yasabye uru ruganda kugana izindi banki ariko izo bagiye begera zose zigaragaza imbogamizi zitandukanye bituma BRD ifata umwanzuro wo gutanga iyi nguzanyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi ngo byakozwe na Kanyankole ndetse abikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko asanzwe agenga itangwa ry’inguzanyo muri iyi banki.

Kanyankole yavuze ko atumva impamvu ubushinjacyaha buvuga ko yatonesheje uru ruganda kandi yararuhaye inguzanyo ruzishyura, ikindi kandi ngo yabikoze ari kurengera inyungu za BRD kuko nayo ifite imigabane muri uru ruganda.

Ubushinjacyaha busobanura ko nk’uko biteganywa n’ibigenderwaho kugira ngo iyi banki itange inguzanyo, iyo ari inguzanyo iri hejuru ya miliyoni 600 Frw itangwa ari uko itsinda ribishinzwe ryayizeho rikayishyikiriza Umuyobozi Mukuru wa BRD ndetse nawe akayishyikiriza abagize Inama y’Ubutegetsi (Board) ishinzwe kwiga ku nguzanyo akaba ariyo iyemeza.

Ibi ariko ngo ntabwo ariko byakozwe kuko Kanyankole atigeze ashyikiriza raporo aka kanama ahubwo we yahise atanga inguzanyo bityo akaba ariho ubushinjacyaha buhera buvuga ko yatonesheje uru ruganda kuko yarukoreye ibidakorerwa abandi baje gusaba inguzanyo.

Me Rukangira yavuze ko ubushinjacyaha budasobanura neza niba kuba hari amategeko atarakurikijwe mu gutanga iyi nguzanyo hari aho bihuriye n’itoneshwa.

Avuga ko asanga umukiliya we akwiye kugirwa umwere kuko mu gutanga inguzanyo nta cyenewabo cyangwa itonesha ryabayeho cyane ko atari inganda ebyiri zapiganirwaga inguzanyo ngo wenda abe yarayihaye rumwe urundi arwihorere. Ikindi kandi ngo ubushinjacyaha ntibugaragaza igihombo inguzanyo yahawe Trust Industries yateje.

Ku rundi ruhande Karema ureganwa na Kanyankole ku cyaha cyo kwakira impano cyangwa indonke ku nguzanyo bahaye ishuri rya ishuri rya Good Harvest and Primary School, yahakanye ibyo kwakira iyi mpano avuga ko ari ibihimbano ndetse harimo gukeka.

Me Gariyo Eric umwunganira yabwiye urukiko ko umukiliya we adashobora kuryozwa icyaha atakoze bityo asaba ko mu bushishozi bw’urukiko rwamugira umwere.

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa umwanya buvuga ko icyifuzo cyabwo ari uko Urukiko rwakwemeza ko ibisobanuro byabwo bifite ishingiro ndetse rukemeza ko Kanyankole afungwa imyaka irindwi agatanga n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw ndetse na Kalema agafungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 100 Frw.

Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza wari uyoboye iburanisha yavuze ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13 Kamena 2019 saa cyenda z’amanywa ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kanyankole Alexis wahoze ayobora BRD yasabiwe igifungo cy’imyaka irindwi
Exit mobile version