Site icon Rugali – Amakuru

Kanuma Christophe: “Sinzirirwa njya gutora kuko nubundi bazantorera.”

Mu myaka itandatu ishize ubwo abanyarwanda twari muri Tora aha ya Perezida w’u Rwanda nahabonye udusinema twinshi reka.mvuge akandi kuko kamwe nakabasangije hano muminsi yashize:

Paulo Kagame ari buze kwiyamamaza mu Karere nakoragamo hadutse isaka ridasanzwe ngiye kubona mbona saa cyenda zijoro haje abapolisi iwanjye barakomanga cyane ndacyingura bansobanurira ko ari gahunda yo gusaka ibirwanisho nuko bansaba gufungura amavalize yanjye barunguruka no munsi y’igitanda barangije baterera utwenda twanjye hejuru bashakamo grenade cg Karashinikov barabibura bakomeza muzindi ngo nisubirira muburiri ariko nahise nibaza nti niba jye ukora mukarere bakaba banzi neza batereye utuntu twanjye hejuru twirirwana mutubari, mumanama, mukazi nahandi ubu umuhutu usanzwe batanazi aho akora nibyo akora nibagera iwe barabigenza gute koko?

Bwarakeye amatora araba kumunsi wamatora sakumi baraje barakomanga nanone ngo ibukuru basabye ko twarangiza gutora twese saa moya kugira ngo abazungu bindorerezi bashobora kuva Kigali basange saa moya ibisanduku byuzuyemo za Toraha biri tayari.

Jyewe nabasubije ko ndibuze nyuma barandeka bajya mubasebahinzi twari duturanye babahingamo ubudehe naje kubyuka ndambara saa moya ngiye gutora. Ngeze mu nzira bambwira ko nasubirayo kuko bantoreye! Nababajije niba bari bambereye mumutima bansubiza ko abakozi bose b’Akarere babatoreye Paulo Kagame.

Ngayo nguko uko natorewe, none igihe nk’icyo kirongeye kinsanze muriki gihugu. Sinzirirwa njyayo kuko nubundi bazantorera.

Kuko byaba bibabaje umugabo ureshya nkanjye namashuri yose nize intore imfashe igikumwe cyanjye ikanyereka aho ngitsindagira.

Icyo kimwaro nazagikwizahe?

Kanuma Christophe

Exit mobile version