Site icon Rugali – Amakuru

Kanuma Christophe ati: “Uyu mugabo ari muri bake cyane bahawe impano yo kunsetsa ngatembagara.”

Ubwo yasesenguraga ijambo rya General Mubarak Muganga Jean Paul Turayishimiye ho nananiwe kwihangana ndaseka imbavu zirandya.

Yatangiye abaza ikibazo nanjye numva mbuze igisubizo ati:”Ubanza mu Rwanda honyine ariho bagira ijambo Inkomamashyi mu nkoranyamagambo zaho….nihagire utubwira niba hari urundi rurimi ku isi rugira ijambo inkomamashyi”. Nanjye natekereje mu ndimi 8 nzi neza nsanga ntajambo rimwe ribamo risobanura inkomamashyi kuko wenda batanagira inkomamashyi.

Uyu mugabo yakomeje agira ati:”Intambwe mbi izirusha intore iyo itubwiye ngo mugende turagenda niyo twaba tutazi aho tugiye”.

Ageze aho yibazaga ukuntu General w’igihugu abwira abana ngo nimubona umuntu ufite ingengabitekerezo mujye mucira hasi mwitambukire ho nasetse nduma neza.

Koko se ingengabitekerezo ya genoside ko aricyaha gikomeye mu Rwanda kuki General Mubarak atabwira abanyarwanda guhamagara polisi mugihe bayibonanye umuntu ahubwo ngo bacire hanyuma bitambukire kweli ?

Jean Paul ikiganiro cyawe cyaransekeje kabisa big up kuba uri muri bake bansetsa mu isesengura ukora.

Kanuma Christophe

Exit mobile version