Kizito NZAKAMWITA ukomoka mu mudugudu wa Cyintama, akagari ka Kigusa umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ntabona na busa, ubu agenda asabiriza mu mujyi wa Muhanga arandaswe n’umwana we w’imyaka itandatu, hashize imyaka 10 ahumye kubera kuraswa n’abitwaga Local defense. Kizito Nzakamwita yarashwe by’impanuka akiri umusore w’imbaraga wishakishiriza bimuviramo guhuma ndetse ntiyafashwa ubu ageze aho gusabiriza
Uwamurashe ni umu Local Defense wari mukazi ariko ngo ntiyabishakaga kuko yashakaga kurasa imbwa yasaze. Byamuviriyemo guhuma burundu, gutakaza ubushobozi yari afite bwo kwishakira ubuzima, ubu akaba ageze aho gusabiriza n’umwana we akamuvana ku ishuri ngo abimufashemo. Nzakamwita wo mu kigero cy’imyaka 30 gusa, afite umugore n’uyu mwana umwe w’umuhungu, araswa yari yagiye gupagasa i Rugobagoba muri Kamonyi.
Uyu mugabo avuga ko amaze kuraswa Leta yamuvuje mu bitaro bya Kabgayi no mu bikuru bya Kaminuza i Kigali (CHUK) hose bagasanga amaso yombi yaramaze gupfa. Ubu ngo nibwo bufasha aheruka kuri iki kibazo.
Nzakamwita ati “sinashoboraga kubona ubushobozi bwo kwiburanira cyangwa ngo nshake umwunganizi ngo mbone uko ntanga ikirego kuko namaze igihe kinini ndyamye mu bitaro.”
Uwamahoro Prisca umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, ndetse na Munyakazi Epimaque Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka aho uyu muturage akomoka, bavuga ko ari bwo bwa mbere bakumva iki kibazo.
Ariko ngo biteguye kumuha inkunga y’ingoboka ibindi bikazakurikiraho nyuma.
Hagati aho, Nzakamwita avuga ko kubera ikibazo cy’inzara yahisemo kujya mu mujyi wa Muhanga ngo ahari abantu benshi ashobora gusaba bakamuha ikimutunga uwo munsi.
We n’umwana we babayeho nabi cyane, umwana akaba atiga ahubwo agenda arandase umubyeyi we bashaka ifunguro ry’uwo munsi.
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Kamonyi