Abaturage bari bateze amakiriro ku bitunguru ariko ngo na byo byararumbye, ibyeze bibura abaguzi
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, batewe ubwoba n’ikibazo cy’irumba rikomeye ry’imyaka nyuma yo gupfa kw’imbuto y’imyumbati bafataga nk’inkingi ya mwamba mu guhangana n’inzara mu miryango yabo, kuburyo bavuga ko hatagize igikorwa bashobora kuzibasirwa n’ikibazo cy’inzara.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace baganiriye na Makuruki.rw, bavuga ko nyuma yo gupfa kw’imbuto y’imyumbati bafataga nk’igihingwa cyari inkingi ya mwamba mu mibereho y’umuryango muri aka gace ndetse n’ahandi hahegereye, ngo bahise bitabaza igihingwa cy’ibitunguru na cyo ngo cyaje kubarumbira bikomeye bituma bikanga inzara ishobora gukurikira iryo rumba.
Nsengimana Pierre Damien umwe mu batuye muri aka kagari yabwiye Makuruki.rw ko kubera izuba rikabije ryavuye byatumye ibitunguru bari bitezeho amumusaruro byararumbye kuburyo nta musaruro babonye. Gusa avuga ko ikibateye impungenge cyane ari uko na bike byeze byabuze isoko kuburyo ngo byabahombeye byatumye badakuramo n’ayo bakoresheje babihinga.
Yagize ati “Izuba ryavuye bikiri bitoya bityo ntibyera neza, ikitubabaje ariko ni uko na bike twejeje twabiburiye isoko kuko ubu ikiro kigura 200frw mu gihe ubushize cyaguraga 400frw.”
Yakomeje agira ati: “Mbere byagurwaga n’abaturutse I Kigali ariko ubu turabahamagara bakatubwira ko na bo babifite, bishoboka ko wenda ahandi byeze ari byinshi”.
Bamwe mu bandi baturage twaganiriye bavuze ko batewe impungenge no kuba bashobora kwibasirwa n’inzara iterwa n’uko bapfushije n’imbuto bari bitezeho amakiriro.
Bagize bati “Bigaragara ko hagiye kubaho ubukene kuko mu by’ukuri nta kintu twejeje[…..] turifuza ko Leta yadufasha ikadushakira imbuto y’imyumbati cyangwa ikindi cyatugoboka nibura ku muhindo iyo mbuto ikazaba yabonetse”.
Umuyobozi w’umurenge wa Gacurabwenge ugaragaramo cyane iki kibazo, Umugiraneza Marthe aganira na Makuruki.rw yavuze ko muri rusange uyu mwaka umusaruro wagenze nabi kuko ngo abejeje ari abahinze mbere cyane.
Yagize ati “ Uyu mwaka izuba ryaravuye cyane ntibyera neza ubundi barezaga cyane, ibyeze n’iby’abahinze mbere cyane, rero dufite ikibazo cy’umusaruro.”
Ku kijyanye n’abaturage bavuga ko na bike byeze batabibonera isoko bityo bakaba bafite n’impungenge zo guhura n’ikibazo cy’inzara kuko n’ibindi bihingwa bahinze byarumbye, Umugiraneza yavuze ko impungenge abaturage bafite kuri iki kibazo zihari ariko ngo abaturage bo bakaba babikabiriza.
Yagize ati “Impungenge bafite nta bwo nzibona ku rwego nk’urwo bazibonaho kuko nta bwo biragera ku rwego rw’inzara ariko na twe turabyemera ko ihinga ryagenze nabi. ”
Umubare munini w’abaturage b’Akarere ka Kamonyi batunzwe n’umurimo w’ubuhinzi cyane ubw’imyumbati n’imbuto zitandukanye, ariko aho imbuto y’imyumbati yangiye ubutaka, aba baturage bahisemo kwitabaza izindi mbuto zirimo n’iz’ibitunguru.
Donat NIYITANGA
MAKURUKI.RW