Site icon Rugali – Amakuru

Kamonyi barigiza nkana! Ese aho ruswa n'amananiza bitari mu Rwanda nihe?

Kamonyi: Barinubira amananiza na ruswa bigaragara mu kubona ibyangombwa byo kubaka
Bamwe mu batuye mu karere ka Kamonyi barashinja abakozi bo muri serivisi z’ubutaka kubaka ruswa no kubashyiraho amananiza ku kubona ibyangombwa byo kubaka, bagasaba inzego zibishinzwe ko zakora ubugenzuzi kuri icyo kibazo.

Kamonyi ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, kagaragaza umuvuduko mu iterambere, by’umwihariko mu bijyanye n’imyubakire igezweho kuko iyo ugeze mu murenge wa Runda uhana imbibi n’umujyi wa Kigali, uhabona inyubako zubatswe vuba n’izindi zikiri kuzamurwa.
Gusa bamwe mu bahatuye bavuga ko hari abayobozi bitwaza ibyo bakabashyiraho amananiza mu kubona ibyangobwa byo kubaka ndetse bakabaka na ruswa.
Umwe mubaturage ati “Nagiye kwaka icyangombwa cyo kubaka umukozi ubishinzwe ku murenge arananiza ngo ntihemerewe guturwa, kandi hari umugabo duturanye we wagihawe uri kubaka. Uko nabibonye ni amananiza yanshyiragaho ngo mbanze muhe ruswa”.
Undi muturage ati “Njyewe icyo nsaba ni uko abayobozi bagenzura icyo kibazo, bagahana abashaka kutunaniza no kutwaka indonke bitwaje ko aribo batanga ibyo byangombwa”.
Abaturge bo muri aka karere ka Kamonyi icyo bahurizaho ni uko servisi z’ubutaka bahabwa zitagenda neza bakifuza ko hakwiye kugira igikorwa zikanozwa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kamonyi, Thadée Tuyizere avuga ko ibibazo bijyanye n’imyubakire n’ibindi biyishamikiyeho hari gukorwa ibishoboka ngo bikemurwe ndetse na serivisi z’ubutaka zitangwe neza, ariko agasaba abaturage kubafasha gutahura abaka ruswa.
Tuyizere ati “Ubwo twese ni uguhuza amakuru kuko murabizi ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, twese twafatanya uwo yagaragaraho muri ibi byo gutanga ibyangombwa by’ubutaka akagaragazwa ndetse akanabihanirwa”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko serivisi z’ubutaka zegerejwe abaturage, kuko hari ibiro ku karere ndetse no ku murenge hakaba hari umukozi ubishinzwe.
Gusa na we ashinja abaturage ko hari abafite inzu zubatse ahatagenewe kubaka bajya gusenyerwa bagashaka gutanga ruswa, bityo agasaba ubufatanye mu gukemura icyo kibazo gituma bitana bamwana.
 
Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

prudence@igihe.rw

Exit mobile version