Kaminuza y’u Rwanda (UR), yatangaje amafaranga y’ishuri mashya azishyurwa mu mwaka w’amashuri 2018/19 ugiye gutangira, abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka ushinze wa 2017/18 abanyeshuri b’abanyarwanda n’abo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga muri UR amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bishyuraga miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, naho abandi banyamahanga bakishyura miliyoni imwe n’ibihumbi 800.
https://youtu.be/8IFPMuJWUfI
Icyo gihe abiga amasomo atari ay’ubumenyi n’ikoranabuhanga bo mu Rwanda na EAC bishyuraga ibihumbi 600Frw abandi banyamahanga bishyura ibihumbi 720Frw.
Itangazo Kaminuza y’u Rwanda yashyize ahagaragara mu mpera z’iki cyumweru, rigaragaza ko abanyeshuri biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Koleji y’ubuvuzi (CMHS) n’iy’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST) barimo abirihira n’abarihirirwa na Leta bazajya bishyura miliyoni 2Frw.
Risobanura ko abiga amasomo y’ubugeni (Creative Design) n’andi abarizwa mu y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu cyiciro cya kabiri muri CST, birihira bazajya bishyura miliyoni 1,6Frw naho abishyurirwa na Leta akaba miliyoni 2Frw.
Abiga Ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Koleji y’uburezi (CE), barihirwa na Leta bazajya bishyura miliyoni 2Frw naho abirihira bishyure miliyoni 1,6Frw. Ni mu gihe abiga andi masomo atari ubumenyi n’ikoranabuhanga bazajya bishyura ibihumbi 800 Frw bose.
Rikomeza rivuga ko abiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (CAVM) barihirwa na Leta nabo bazajya bishyura miliyoni 2Frw, abirihira kabishyura 1,6Frw.
Iri tangazo rivuga ko abiga amasomo atari ay’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Koleji ya CASS, Uburezi muri CE n’abiga muri Koleji y’Icungamutungo n’ubukungu (CBE) barihirwa na Leta cyangwa birihira, bazajya bishyura ibihumbi 800Frw.
Riha umwihariko abiga amasomo atari ay’ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Koleji ya Nyagatare na Rusizi, ariko birihira wo kuzajya bishyura ibihumbi 530Frw mu gihe abarihirwa na Leta ari ibihumbi 800Frw.
Bitandukanye n’umwaka ushize aho abanyamahanga bishyuraga barengejeho 20% ku yishyurwa n’abanyarwanda ndetse n’abaturuka muri EAC, iri tangazo risobanura ko uyu mwaka bose bazishyura angana.
Rinavuga ko amafaranga yo kwiyandikisha ku banyeshuri bashya ari ibihumbi 65Frw nabo abasanzwe biga bikaba 35Frw kandi bigakorwa bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2018.
Rivuga ko kwishyura aya mafaranga ku gihe ari itegeko, ariko abiyishyurira bagahabwa amahirwe yo kwishyura mu byiciro bine.
Ibi bikozwe mu gihe hari abaturage bavuga ko amafaranga y’ishuri muri Kaminuza y’u Rwanda asanzwe ari menshi, bikabagora kuyishyura, cyane cyane abatarihirwa na Leta.
Minisiteri y’Uburezi nayo yaherukaga gutangaza ko yasabye Kaminuza y’u Rwanda ko yagabanya amafaranga y’ishuri, mu gukumira ko abanyeshuri bajya gushakira ubumenyi mu bindi bihugu.
Icyo gihe Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yagize “Ubu twarabasabye turababwira tuti ‘ntidushaka ko abana bacu twumva twumva ngo bagiye muri Uganda bakiga muri za kaminuza mbi, bagiye Congo, u Burundi, mfite ingero z’izo kaminuza, kandi dufite amakaminuza meza bakabaye bigaho mu Rwanda, mugabanye minerval [amafaranga y’ishuri].”