Site icon Rugali – Amakuru

Kaminuza ya Kibungo mu isura nshya, nyuma y’ifungwa rya bamwe mu bayobozi bayo

Kuri uyu wa kabiri, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo bwatangaje ko bwafashe ingamba zikomeye kumukozi wese w’iyi kaminuza uzafatwa abangamira imyigire y’umunyeshuri haba mu kumwaka ruswa n’ibindi byagiye bigaragara muri iyi Kaminuza.
Prof Silas Lwakabamba aravuga ko UNIK igarutse mu isura nshya.

Prof Silas Lwakabamba aravuga ko UNIK igarutse mu isura nshya.

Iyi myanzuro ngo yafashwe nyuma y’uko hari abayobozi batatu b’iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yahoze yitwa ‘INATEK’ ubu bafunzwe kubera ibyaha binyuranye.
Mu bafunze harimo umuyobozi wayo wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari, n’uwari umwungirije bombi bashinjwa kunyereza Miliyoni zigera ku icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 9 000 000), ndetse n’umwarimu umwe ukurikiranyweho kwaka umunyeshuri we ruswa y’igitsina n’amafaranga ibuhumbi Magana ane (Frw 400 000).
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri UNIK, Umuyobozi w’iyi Kaminuza Prof. Silas Lwakabamba yavuze ko nyuma y’icyo yise ‘icyasha’ Kaminuza yasizwe, ubu bafashe ingamba zikarishye kugira ngo bitazongera kuba.
Dr. Muhayimana Theophile umuyobozi w’iyi kaminuza ya Kibungo wungirije ushinzwe amasomo yavuze ko ubu bafashe ingamba zikaze zigamije guhangana n’ibi bibazo byasize isura mbi Kaminuza.
Yagize ati “Twamaze gufata umwanzuro ko nta mukozi n’umwe wa Kaminuza uzihanganirwa mu gihe bigaragaye ko ashaka kubangamira umunyeshuri, ibi tubyitayeho cyane.”
Gahima Martin, umunyamategeko wa UNIK we ati “Umuntu nakora amakosa hano ntibikitirirwe Kaminuza, ni amakosa yabo ku giti cyabo rwose nkure urujijo mu bantu, abafunzwe ni abanyabyaha bahoze bayobora Kaminuza ya Kibungo si Kaminuza.”
Hari impungenge ko ibyo bariya bayobozi bakoze bishobora gusubiza inyuma ireme ry’uburezi butangwa n’iyi Kaminuza ndetse bikaba byanagabanya umubare w’abaza kuyigamo ngo sibyo.
Iyi Kaminuza ya Kibungo muri uyu mwaka wa 2016, nibwo yemerewe kwitwa Kaminuza mu gihe yari imaze imyaka 12 ari ishuri rikuru.

Gahima (uzamuye akaboko) umunyamategeko wa Kaminuza aravuga ko ibyakozwe bitagakwiye kwanduza Kaminuza.

Gahima (uzamuye akaboko) umunyamategeko wa Kaminuza aravuga ko ibyakozwe bitagakwiye kwanduza Kaminuza.

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

Exit mobile version