Site icon Rugali – Amakuru

Kaminuza ntabwo abarimu ariho bigira icyongereza ahubwo niho bagomba gukoresha icyongereza!!!

Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko ko mbere yo guha akazi abarimu ba Kaminuza bose bagomba kujya babanza guhabwa ikizamini cy’icyongereza. Iki kemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko abanyeshuri barangiza Kaminuza badashobora gukoresha ururimi rw’icyongereza. Umuntu akaba yakwibaza niba Kaminuza ariyo igomba kwigisha urwo rurimi?

Abakozi ba Minisiteri y’uburezi mu Rwanda barimo barazenguruka mu mpande zose z’u rwanda bareba uburyo abarimu batanga amasomo mu rurimi rw’icyongereza mu mashuri atandukanye. Bavuze ko ibi ari bimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda. Bigatuma abarangiza badashobora guhatana kw’isoko ry’umurimo. Ariko bamwe mu barimu bavuga ko iyi Minisiteri itazi aho ikibazo kiri kuko ngo yaba igishakira aho kitari. Abarimu bongeyeho bavuga ko ikibazo kiri mu banyeshuri kuko byapfiriye hasi.

Abanyeshuri nabo bakaba bari ku ruhande rw’abarimu. Baravuga ko ururimi ntabwo barwigira muri Kaminuza ahubwo baba baje kurukoresha. Minisitiri w’intebe aherutse guhagarika bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’uburezi kubera imikorere mibi. N’umubare w’abashomeri barangije kaminuza uragenda wiyongera. Leta ivuga ko biterwa no kutamenya ururimi rw’icyongereza ibi bikaba bituma badashobora gupiganira imyanya y’akazi ku isoko ry’umurimo iyo barangije amashuri.

Leta y’u Rwanda byarayiyobewe aho gushaka aho bipfira baritwaza icyongereza ngo nicyo kishe ireme ry’uburezi. Ese niba ari nacyo kishe iryo reme ry’uburezi kuki batarebera hasi aho umwna atangirira yiga? Erega umwana apfa mw’iterura.

Exit mobile version