KAGAME NA NYIRAMONGI BAZA IMBERE MU KURYA RUSWA & NONE BARIGISHA UBUBI BWAYO.
1.RNC Ifite gahunda yo gutabara abanyarwanda.
a.RNC-USA Chapter ihagaze ite muri iki gihe?
b.Richard Niwenshuti ni muntu ki? kuki waje muri RNC?
c.RNC-USA igizwe n’izihe nzego ?
d.Ni ubuhe butumwa ufitiye abanyarwanda bataragana Ihuriro cyane cyane abari k’umugabane uhagarariye?
2.Ese Kagame na Nyiramongi bahera he bigisha abadepite b’umuryango w’ibihugu by’Afurika ububi bwa Ruswa ?
a.Nyuma Kagame watangije iyi nama iteraniye i kigali taliki ya 22/10/2018, yasabye aba badepite kuvugurura amategeko y’ibihugu by’Afurika kugirango boroshye ubucuruzi.
b.Kagame na Nyiramongi nibo batanga amasomo y’ingaruka za Ruswa ikomeje kumunga umugabane wa Afurika.
3.Jeannette Kagame Nyiramongi ati : «Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikongera igihombo kuri Leta.»
a.Nyiramongi yatangije inama y’abadepite b’umuryango w’afurika aho insanganyamatsiko ari uruhare rw’umugore mu kurwanya Ruswa.
b.Nyiramongi ati :«Ruswa igira ingaruka mu bikorwa remezo nko mu buvuzi, iterambere, gutanga amazi meza, isuku, uburezi ndetse no muri service zitandukanye.»
c.Nyiramongi ati :« abagore 76% bagaragaje ko bagiye baka Ruswa muri Service zitandukanye.
4.Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi ati « : Ruswa ntabwo ari iy’ Abanyafurika gusa ahubwo igaragara ku Isi hose. »
a.Anastase Murekezi aravuga ko Kagame yashyizeho ingamba zo kurwanya Ruswa.
b.Kagame yaravuze ati : « muri Afurika iyo Ruswa igaragaye iba igaragaramo abandi bantu batari abo muri Afurika. »
c.Kagame akomeza avuga ko Ruswa atari iy’Abanyafurika ahubwo ari Ruswa.
d.Icyaha cya Ruswa ntabwo gisaza mu Rwanda.
e.Anastase Murekezi ati:« Buri muntu wese uri muri Leta agomba kumurikira umuvunyi umutungo we.
5.Ruswa yamunze ubukungu bw’ u Rwanda kuva Kagame na FPR bagera m’u Rwanda.
a.Ikinyamakuru The Financial Times kivuga ko FPR ari umwe mu mitwe ya politiki ifite ubukire buhambaye mu karere no ku Isi muri rusange.
b.Tharcisse Karugarama yahakanye igihe cyose ko u Rwanda nta ndege rugira zitazwi.
c.Karugarama ati : »ikibazo cy’indege kizabazwe abacunga ikibuga cy’indege.»
6.Kagame yasinyanye amasezerano y’ubucuruzi na Alibaba Group.
a.Ejo hashize Kagame yari mu gihugu cy’Ubudage aho yari mu nama ya G20 baganira ku isoko rusange. hagati ya Afurika n’ibihugu byibumbiye muri G20.
b.Imiryango itandukanye ikomeje gushinja u Rwanda kuba iri inyuma y’ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro
c.Umuryango Global Witiness mu mwaka 2010 wasohoye Raporo ishinja u Rwanda kwiba amabuye muri Congo
d.Ni ikihe kintu Igihugu nk’ubushinwa gikeneye m Rwanda usibye amabuye y’agaciro
7.Urukiko rw’Afurika y Epfo ejo ruzatangira urubanza ku bantu no kubimenyetso bigaragaza umugambi w’iyicwa rya Col Patrick Karegeya.
a.Kagame , Damien Habumuremyi, Louise Mushikiwabo na Kabarebe bose bashimangiye ko kwica Karegeya byari bikwiye.
b.Turabararikira gukurikira ibiganiro bya Radio Itahuka kuko iyi nkuru tuzayigarukaho ejo kuwa kane.