Amakuru ageze kuri Rugali dukesha urubuga rwa Twitter ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni nuko Kale Kayihura atakiri umukuru wa polisi muri Uganda (Inspector General of Police). Uyu Kale Kayihura washinjwaga kuba akorera DMI ya Kagame yasimbuwe n’ uwitwa Okoth Ochola akaba azaba yungirijwe na Brig Sabiti Muzeei.
Ikindi nuko Perezida Museveni yashyizeho Minisitiri mushya ushinzwe umutekano mu gihugu witwa Gen Elly Tumwine akaba asimbuye uwitwa Henry Tumukunde bikaba bivugwa ko atajyaga imbizi na Kale Kayihura. Iyi ikaba ari inkuru yo kwishimirwa nubwo umuntu yakwibaza impamvu Perezida Museveni byamufashe igihe ngo akureho Kale Kayihura. Ese byaba bitewe n’umutekano ubu wifashe nabi muri Uganda kuburyo impfu z’abanyamahanga bamaze iminsi bicirwa muri Uganda zari zimaze guteza ikibazo gikomeye?