Muri iki cyumweru nibwo ku mugaragaro abantu bamenye ko abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bamwandikiye bamubwira ko babona ari ngombwa ko habaho ibiganiro na we, bagashyikirana, bagacoca ibibazo biriho, bagasuzuma ibyo batabona kimwe, bityo bakrebera hamwe uko ibibazo biriho byakemurwa mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose.
https://youtu.be/pFadfa7B58U
https://youtu.be/EaADX04yM7I
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’Afurika y’Epfo, Lindiwe Nonceba Sisulu yatangaje ko Ihuriro Nyarwanda RNC ishaka kugirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse ko ibyo biganiro byifuzwa n’abatavugarumwe bose n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ihuriro Nyarwanda RNC riri mu mpuzamashyaka izwi ku izina rya P5, ihuje amashyaka FDU Inkingi, Amahoro People Congress, PDP Imanzi, PS Imberakuri na RNC. Paul Kagame yakunze kumvikana avuga nabi bamwe mu bo batavugarumwe, barimo abo muri RNC. Muri bo harimo Jenerali Kayumba Nyamwasa umaze imyaka 8 mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Nk’uko mubisanga mu mabarwa abiri yohererejwe Perezida Kagame, iriya mpuzamashyaka ishimangira ko akwiye gushyira mu gaciro akemera iyo nzira y’ibiganiro kuko ari yo isumba izindi zose. Kugeza ubu, Perezida Paul Kagame ubwe ntacyo aravuga kuri ubu butumwa yoherererejwe n’ariya mashyaka atanu.