Site icon Rugali – Amakuru

Kagame Yongeye Kuyamena, Ingaruka.

Abantu bamwe batangajwe n’ibyo babonye leta y’u Rwanda yakoreye impunzi z’abanyekongo bari bakambitse ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku mpunzi basaba gucyurwa muri Kongo kubera kibazo cy’inzara bari bafite.  Bamwe bibaza icyo leta y’u Rwanda yakoraga mu kibazo cyari hagati y’impunzi n’uwo muryango bakibaza impamvu z’ubwicanyi bwakorewe bariya bantu, abandi bakibaza niba nta bundi buryo bwashoboraga gukoreshwa kuhabakura butari ukurasa no kwica.

Icya mbere Kagame atashobora kwihanganira, n’uko bariya bantu bahabwa uburyo bwo gutaha muri Kongo cyangwa ngo bajyanwe muri Uganda nkuko bari babisabye. Ziriya mpunzi Kagame azikoresha nk’iturufu ku mahanga kwerekana ko ibindi bihugu bifite ibibazo bikaba byohereza impunzi mu Rwanda kuko rutekanye. Niyo zidahari agomba kuziteza kugirango abone agaciro akuye mu kaga k’abandi.  Twibuke ko zaba impunzi z’Abarundi cyangwa z’Abanyekongo ziri mu Rwanda, zahazanywe nuko Kagame na leta ayoboye babaga bateje imvururu muri ibyo bihugu kugira ngo yakire impunzi zihunze mu rwego rwo gushakisha amanota no gupfobya abaturanyi be.

Bityo gusubira muri Kongo kwa ziriya mpunzi byajyaga kwambura Kagame amanota bikayaha Perezida Kabila wa Kongo, kuri Kagame ishyano rikaba riraguye! Kubajyana muri Uganda nabyo byajyaga kwerekana ko Uganda itekanye kurusha u Rwanda. Umwe mu mpunzi aherutse kuvugira kuri radio ati “ubuzima bwo mu Rwanda ni danje (akaga) ahubwo batujyana muri Uganda”. Ibi byonyine biragaragaza urugero rw’akaga kari mu Rwanda abanyarwanda batinya kuvuga kugira ngo baramuke ariko abanyekongo bakaba batoboye bakabivuga.

Ziriya mpunzi ntizigeze ziteza imidugararo cyangwa ngo zihungabanye umutekano nkuko bivugwa na leta. Zagiye kwerekana akababaro kazo ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye  ryita ku mpunzi zisabira gucyurwa. Mu busanzwe, ubwo ni uburenganzira bwazo. Iyo zitagira akababaro ntizajyaga kwemera kwicwa kuriya. Kagame yabashaga kuzihorera maze niba zitababaye zikazarambirwa zikahava kuko ntiwamara ahantu icyumweru utabona ibyangombwa bikubeshaho ngo uhagume. Ni nacyo cyari cyazikuye mu nkambi.  Ariko leta ya Kagame ntiyashoboraga kwigerezaho! Yagombaga gutanguranwa kugira ngo zitavaho zihabwa icyo zisaba, zikaba zacyurwa cyangwa zikimurwa bityo akaba ataye amanota.

Kagame yasibye inama y’abandi bakuru b’ibihugu by’Africa y’iburasirazuba yitwaje ko afite umushyitsi wamusuye, Perezida wa Zambia. Ariko mu byukuri icyamusibije n’uko yashakaga gutegeka no gukurikirana ubwe iyicwa rya ziriya mpunzi zari zimaze kumwereka ko ntacyo zikimutezeho ahubwo mu byukuri aho kuba mu gihugu ategeka zahitamo gusubira muri Kongo cyangwa kujyanwa mu Bugande.

Kagame yagombaga gukoresha amahirwe yari abonye kugira ngo atere ubwoba abanyarwanda abo aribo bose batekerezaga gukora imyigaragambyo kuko arayitinya agatinya n’icyavamo. Yagombaga rero kubarasa no kubagirira nabi kugirango akange ku buryo bwa burundu uwatekereza bene izo nzira.

Ariko se kugeza ubu , kurasa bariya bantu byatanze icyo cyifuzaga ko bitanga? Byaba se byateye ubwoba rubanda cyangwa byabateye umujinya n’uburakari? Araza gusingizwa nk’umuperezida udakina abantu bose bagomba gutinya, cyangwa ubwicanyi bwe burarushaho kugaragara?  Kurasa bariya bantu byaba byamwongereye icyubahiro n’ imbaraga?

Igisubizo kuri iki cya nyuma ni oya. Amanota yashakaga mu mahanga ashobora kutayabona yose. Gukoresha amasasu ukarasa ukica, ni bake bashobora kubishyigikira ku buryo yabikuramo amanota. Ndetse abazi iby’amategeko bashobora gusanga ari icyaha cyakurikiranwa. Ikindi Kagame atangiye kubona kandi bihereye kuri bariya bantu, n’uko umutima ubabaye udakangwa n’amasasu cyangwa kwicwa dore ko ntawe utazapfa. Ashobora rero kuba aheneye uzi guhengeza!

Burya abanyarwanda nubwo bahakwa bagahimba amazina n’ibisigo n’ibisingizo, ndetse bamwe bakinjira mu ntambara yo guhangana no gutukana ku mbuga nkoranyambaga ngo berebe ko bwacya kabiri, haracyari benshi bataratakaza umutima nama n’umutima n’ubumuntu. Hari benshi bakibasha kureba amafuti nkariya bakayanenga bacecetse ariko bakanga urunuka ingoma ye. Bene ibyo ntabwo ari byiza kuri we kuko burya bucya bwitwa ejo.

Uyu munsi abanzi ba Kagame biyongereyeho umubare w’abanyekongo bose b’Abatutsi aho bari hose ku isi. Umuswa niwe wavuga ko kugwiza umubare w’abanzi ngo ntacyo byatwara rudasumbwa.  Umunyekongo w’umututsi wese aho ari yaba mu Rwanda imbere cyangwa hanze, yaba yarafashe indangamuntu y’u Rwanda cyangwa ntayo afite yaba ari mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda cyangwa ataburimo, amaze kumenya neza icyo Kagame ari cyo no gusobanukirwa uburyo yabaroshye akabagira ibikoresho akurikiye inyungu ze. Uhereye kuri jenerali Nkunda, jenerali Ntaganda, ba Sultan Makenga n’abandi bose ntarondoye none akaba arasira barumuna babo n’ababyeyi babo ku gasozi nk’uwica isazi.

Kurasira mu Rwanda ukica abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi, azi neza ko aribo bagize inzego zitandukanye z’igihugu cye bishobora kuba ari ugukoza agati mu ntozi. Kagame ntajya yangana n’umuntu umwe ngo birangirire aho, ashakisha na bene wabo. bishobora rero kumusaba gutangira gufunga abantu bamwe bakomoka cyangwa bafitanye isano na bariya banyekongo. Abo barimo abasirikare mu nzego zitandukanye z’u Rwanda, abacamanza n’abakora mu nzego z’ubutabera, za ministeri zinyuranye, abaganga n’izindi nzego ndetse harimo n’abanyamadini. Bigenze uko, bishobora gukurura intambara y’ubutita kuri Kagame, ashobora tutazahonoka. Uretse bene izi ngaruka zishobora kumugora gukumira, uwashobora kwirinda kumena amaraso yabikora kuko burya nta n’umwe ushobora kuyarema ubwe.

Nyagasaza Siliveri

i Toulouse

Exit mobile version