Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yiyubakiye Kigali gusa yibagirwa indi migi nka Nyanza na Butare

Mperutse kunyura i Nyanza hariya aho umuhanda wo munsi ya gare ufite kaburimbo urangirira. Hari inzu wagira ngo ni umusarani. Umpitishije kuba muri Nyakatsi ya cyera n’iyo nzu jye naba muri nyakatsi. Cyakoza ndashima ko Nyanza isigaye ifite uduhanda twa kaburimbo mu mugi.

Uretse iyo mihanda nta kindi nabonye cyahindutse i Nyanza. Niba warahabaye muri za 80 ewana ya mazu yari ahari n’ubu ni yo agihari muri 2018. Umugonzi uracyari umugonzi. Hanika y’abaporoso nayo uko wari uyizi niko ikimeze. Ahubwo yo yasubiye inyuma kuko hamwe hahoze GTZ (wa mushinga bitaga uw’Abadage) nabonye harabaye amatongo kandi ariho hahitingaga muri za 1990.

Na za Butare nabonye ntacyahindutse uretse gare kuko ho kaburimbo yari ihari muri za 1990. Cyakoza Butare, ndavuga hariya hahoze hitwa i Ngoma, nabonye harasubiye inyuma cyane. Ayo majyambere rero barimo bavuga ni ibipindi gusa gusa, uretse ahantu hamwe na hamwe hajyanye n’inyungu z’abantu runaka.

Yanditswe na Vugirabandi Vugirabose

Exit mobile version