Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yiyemeje gukokora udushami twose twashibutse kuri Victoire Ingabire ariko aribeshya

Nimuhorane Imana !

Abacurabwenge b’ingoma-ngome bashyize amavi hasi, barasenga ngo shitani ibakize Victoire Ingabire Umuhoza, Bernard Ntaganda, Diane Rwigara, Fawusitini Twagiramungu na Major Kalisiti Sankara.

Abakundarwanda nabo bashyize amavi hasi berekeza n’imitima ejuru, barasenga ngo Imana ibakomereze ibyo yatangiye. Umwami Kagame n’abacwezi be rero baradukinguruka bidatinze, ntabwo barenza umwaka utaha. Vijoni 2020 baririmbye igihe niryo teka Imana ibaciriyeho, aho bukera baramenengana n’isi irababana nto ahubwo.

Ibyo rero Kagame yarabihanuwe arabizi, usibye gusa ko acyigagaza. Ubu noneho si ukuribwaribwa bimwe bye bisanzwe, reka ubu wagirango afite urutozi mu rubindo. Ikibazo afite nticyoroshye kandi koko : uko yishe umuntu abanyarwanda babona ubwoba bwe, kandi amaraso y’izo ntwari zose niyo azuhagira igihugu imivumo yose yagikururiye kikongera kigatoha kigatemba itoto.

Abakemba bararahiye ngo Victoire Ingabire bazamukokoraho udushami twose ashibutse asigare ari agati gahagaze mu nyanja, nyamara uko baciye umutwe inzirakarengane, niko bakora mu jisho Mikayire Arkanjeli uhagurukije ingabo ze.

Dr Biruka, 25/09/2019

Exit mobile version