Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yivuyemo nk’inopfu! Ishyari ryo kuba Rusesabagina bamufata nk’intwari nicyo amuziza

Mubareke bakomeze bivemo nk’inopfu. Kagame ngo araziza Rusesabagina ko bamufata nk’intwari! Kuri intwari ni Kagame ntawundi wagafashwe nk’intwari! ABatazi Kagame ko ari umunyeshayri mumumenyere hano. Aravuga ko abamusaba kurekura Rusesabagina ngo nibo bamugize intwari kuriwe ntabwo ari ntawri niyo mpamvu yamushyize munzu y’imbohe. Kagame aravuga ko nta butabera yaba ahaye abo ibitero byo muri Nyungwe byagizeho ingaruka. Harya abagizweho ingaruka n’intambara Inkotanyi zashoje ku Rwanda guhera mu w’1990 babonye ubutabera?

Kagame aravuga ko abagize Rusesabagina intwari ngo bashakaga kwandika andi mateka. Mbese aziko amateka we yanditse atazasubirwamo. Aribeshya cyane abanyarwanda batangiye kuvuga, bivuga ko amateka agiye kwandikwa bundi bushya akaba aribyo yatinyaga. Uko gucecekesha abantu abafunga, ngabo ba Rusesabagina, Mushayidi, Idamange, Karasira, Rashid, Cyuma n’abandi yagiraga ngo amateka atandikwa bundi bushya. Ntabwo bizakunda kuko abanyarwanda bamaze gucana ku maso, bamaze kumenya ukuri ku mateka y’igihugu cyacu.

Exit mobile version