Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Nyakanga, 2019 Bucyabwitwejo Eric wari umaze iminsi afashwe na Police mu Karere ka Bugesera akekwaho gufata ku ngufu abagore akabanduza SIDA ku bushake yararashwe arapfa.
Uyu mugabo wo mu Murenge wa Gashora amakuru avuga ko yarashwe ubwo yasimbukaga imodoka abashinzwe umutekano bari bamutwayemo.
Byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) ahitwa Ramiro ukase ugana ku Ruhuha.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yafashwe na Police ku Cyumweru taliki 13 Nyakanga, 2019 imushyikiriza RIB.
Nyuma ngo Bucyabwitwejo yabwiye RIB ko ibyo akora abikorana n’abandi ndetse ayibwira ko abakozi bayo baza akajya kubereka aho bagenzi be bari.
CIP Twizeyimana ati: “Bageze mu Ramiro (ni Santire y’ubucuruzi) Eric asimbuka imodoka ashaka gucika baramurasa arapfa.”
Iby’uko ngo Eric Bucyabwitwejo yanduzaga abagore Virus itera SIDA yitwa HIV abihimuraho kuko na we hari uwayimwanduje, CIP Hamdun yirinze kugira icyo abivugaho gusa ngo na we yabyumvaga bivugwa.
Umwe mu bagore bo muri uriya Murenge yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yari yarabakuye umutima.
Ngo uwamubonaga wese bakamubwira ko ari we ufata abagore akabanduza SIDA yahitaga yiruka, agashaka aho yihisha.
Eric Bucyabwitwejo yari afite imyaka 20 y’amavuko akaba yari atuye ahitwa Dihiro mu Murenge wa Gashora w’Akarere ka Bugesera.
Hafi y’agasanteri ka Ramiro niho uriya mugabo yarasiwe ashaka gucika RIB na Police
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW