Kagame se azaniga ukuri kugeza ryari? Ko nta narimwe ikibi cyatsize ikiza. Kagame we wahaye ikicaro ikinyoma bizagera igihe ikinyoma kimuhinduke, ukuri kugaragare. Iyo usubije amaso inyuma ukareba aho umuryango wa Rwigara watangiye kugirana ibibazo na leta ya Kagame, biragaragara ko Kagame yitumye uriya muryango. Iyo utekereje uburyo Rwigara yafashije FPR kubohoza u Rwanda, inyiturano ikaba urupfu, umuntu ntiyatinya kuvuga ko umutima wa Kagame ari ibuye.
Ntibyahagarariye aho ahubwo yatangiye gusenya ibyo Rwigara yubatse. Ibyo bivuyeho aba afunze umufasha we Adeline Rwigara n’umwana we Diane Rwigara. Nyuma y’ibyo yateje cyamunara imitungo ya rwigara. Namwe nimutekereza itotezwa arimo akorera uriya muryango. Rirenze iryakorewe abahowe Imana b’i Bugande. Niba hari ibyo yaba apfa na Rwigara Assinapol ntabwo umuryango we ariwo wabizira. Ibi birerekana ubugome bw’indengakamere, birerekana umuntu utagira impuhwe n’imbabazi, uwo nta wundi ni Paul Kagame.
Ubwo bugome ntabwo yabukoreye gusa uwo muryango, hari benshi umuntu atarondora hano yagiriye nabi bamuvumira kugahera. Murebe ibyo arimo akorera impunzi za Kiziba. Haramutswe hakozwe ibarura ry’abantu amaze kwica umenya ari we wafata umwanya wa mbere w’umwicanyi kabuhariwe. Wa mugani w’abanyekongo bigaragambije mu minsi ishize imbere y’Amassade y’u Rwanda mu Bufaransa bavuze ngo Kagame ni umujenosideri ntabwo babeshye. Arengeje ubugome Hitler.
Intwaro ya Jenoside no gupfobya Jenoside niyo arimo yicisha abanyarwanda bagerageje kunenga ibyo akora, abanyarwanda bagerageje kwerekana aho ukuri kuri. None se ko atazazimanganya amateka. Ko atazica abatangabuhamye bose ararushywa n’iki?