Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yitegure kohereza Ange cg Cyomoro niba Murasira ntacyo avanye mu Burundi nyuma yo kwakirwa na Ndayishimiye

Erega Kagame nashake yitegure kohereza Ange cyangwa Cyomoro i Burundi niba Albert Murasira ntacyo ntacyo akuye i Burundi nyuma yo kwakirwa na Perezida Ndayishimiye dore ko na Kagame yacururutse aruko Museveni amwoherereje umuhungu we Muhoozi nyuma y’imishi mike ahita afungura imipaka na Uganda.

Ku wa kabiri, Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimime yakiriye intumwa ziturutse mu Rwanda i Gitega mu rwego rwo guhuza umubano hagati y’ibihugu byombi. Ibiro bya by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi byanditse ku rubuga rwa Twitter bigira biti: “Perezida wa Repubulika, Evariste Ndayishimye yakiriye intumwa zoherejwe zivuye mu Rwanda zari ziyobowe na Jenerali Majoro Albert Murasira, Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, wazanye ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.”

Ni ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze umwaka Kigali yohereje intumwa i Gitega mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi wazabye kuva mu 2015. Muri Nyakanga umwaka ushize, Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente yasuye Bujumbura mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge – ku nshuro ya mbere umuyobozi ukomeye wo mu Rwanda yagiye mu Burundi kuva ikibazo cya politiki cyavutse muri 2015.

Umwaka ushize, Gitega yavuze ko hafashwe ingamba nziza zo gushimangira amahoro n’umutekano mu karere mu gihe u Burundi bwashyize ingufu mu gufasha u Rwanda igihe abaterabwoba biteguraga gutera Kigali batawe muri yombi bagashyikirizwa abayobozi b’u Rwanda.

U Rwanda rwasubije mu Burundi umwaka ushize abantu 19 bari bitwaje intwaro bakekwaho kugaba igitero mu Burundi bahungira mu Rwanda. Kuva Ndayishimiye yatangira imirimo muri 2020, umubano w’ibihugu byombi wateye imbere cyane hamwe no kohereza intumwa zombi kugira ngo zungurane ibitekerezo.

Kuva mu 2015, u Burundi ntiburafungura umupaka w’ubutaka n’u Rwanda ubwo bawufungaga bikaba byaratumye imbuto n’imboga byavaga mu Burundi bagacuruzwa muri Kigali bihagarara. Nyamara, ubwikorezi bwo mu kirere bwakomeje gukingurwa n’abagenzi baturutse mu bihugu byombi bagenda nta nkomyi.

Exit mobile version