Abakurambere baciye umugani ngo “Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka” none aho bukera Kagame akeneye guhaguruka ngo amanure ka gati yamanitse. Gufunga umupaka na Uganda bimaze kuba ka gati yamanitse akeneye kumanura!
Nawe se reba ikiro k’ibishyimbo kimaze kwikuba hafi kabiri, umufuka wa kawunga wa 25kg yo mu rwanda wikubye nawo kabiri ubu ukaba ugeze ku bihumbi 22. None se ko yafunze umupaka yibwira ko ari guhima Uganda, ubu Uganda nayo iramutse ivuze iti natwe dufunze uwacu byagenda gute?
Niba hari n’ibigori byo gukoramo kawunga ubu Kagame arimo kugura muri Kenya byaba ngombwa ko biza n’indege cyangwa binyura Tanzania kuburyo uwavuga ko wa mufuka wakwikuba kabiri nanone ntiyaba abeshye. Tekereza kawunga yo mu Rwanda ya 25kg yageze ku bihumbi 44!
Impamvu Kagame amaherezo ari buhaguruke akamanura ka gati yamanitse yicaye nuko inzara yonyine ariyo ishobora kuzavugisha abanyarwanda yagize ibiragi kubera kubatera ubwoba. Nta kiryana nk’inzara kuko iyo kwicwa n’inzara ntaho bitaniye no gupfa.
Kagame rero nabe yitegura kurasa abanyarwanda ejo bashobora kwishora mu mihanda kubera inzara. Aho gupfa wishwe n’inzara buhoro wapfa wishwe n’isasu kuko ryica vuba.