Kagame yishe CSP Gashagaza Hubert nkuko yishe Col Karegeya

Twese turazi ko Kagame ariwe wenyine ufite uburenganzira bwo kwica abantu bakomeye mu Rwanda nka ba Rwigara Assinapol, Assiel Kabera, Rwisereka, Gasakure, none hiyongereyeho CSP Hubert Gashagaza wishwe anizwe urupfu rudakwiye umuntu nkuyu wabaye umuvugizi wa polisi. Ikibabaje nuko iyi polisi yakoreye yivuye inyuma batazapfa babwiye abanyarwanda abamwishe.

Uyu CSP Gashagaza Hubert yishwe nka Col Karegeya wishwe anizwe gusa aho bitandukaniye nuko Gashagaza yanigiwe mu modoka mu Rwanda naho Col Karegeya yanigiwe muri hoteli muri South Africa. Ikindi kandi nuko Col Karegeya yapfuye nibura we yaravuze ndetse nigihe cyari kugera akaba yafata imbunda. Naho CSP Gashagaza apfuye atavuze gusa umuntu yakwibaza ikintu Kagame yaba amuhoye ariko aribeshya kuko kizamenyekana.