Rubavu: Kutagira ibyumba by’amashuri bituma hari abigira mu busitani. Kuva ishuri ribanza rya Buhaza ryo mu Murenge wa Rubavu ritangira kugira umubare minini w’abanyeshuri udahuye n’ibyumba by’amashuri byo kwigiramo, ubu hari abanyeshuri bigira hanze ku zuba, imvura yagwa amasomo agahagarara.
Abarimu bo kuri iri shuri bavuga ko iki kibazo kibakomereye kubera ubwinshi bw’abanyeshuri butuma ireme ry’uburezi risubira inyuma.
Habimana Fidèle yagize ati “Iki kibazo kiradukomereye, abana biga izuba ribica, iyo imvura iguye duhagarika amasomo tukabajyana kubugamisha mu byumba by’amashuri birimo abandi na bo benshi. Ibaze kuba mfite abanyeshuri 110 mu ishuri rimwe.’’
Akomeza avuga ko mbere batsindaga ariko ubu byaragabanutse kubera nta reme ry’uburezi mu gihe umwana yigira hanze.
Mugenzi we Habanabakize Jean Marie Vianney yavuze ko kwigira ku zuba bituma abana bacika intege ntibafate neza amasomo, akaba asaba ubuyobozi kubafasha bakabongerera ibyumba byo kwigiramo.
Mukashema Angelique, umubyeyi ufite abana biga ku ishuri rya Buhaza yagaragaje ko ababyeyi bahangayitse kubera imyigire y’abana babo. Ati “Abayobozi badufashe rwose abana bacu babone aho kwigira.’’
Umuyobozi w’ishuri rya Buhaza, Niyontego Kagaba Vincent avuga ko iki kibazo cyatangiye kimaze imyaka ibiri kuko cyatangiye mu 2015 kikaba gituma abanyeshuri basimburana hanze, bikabangamira amasomo.
Ati “Abana ntibakurikira neza amasomo; abarimu bo ntako batagira kuko twabaye aba mbere mu Murenge umwaka ushize. Izuba iyo ribaye ryinshi abari hanze barinjira bagasimburana n’abari mu ishuri, gusa mu mvura amasomo arahagarara bakugama kandi iki kibazo abayobozi baracyizi badufashe rwose tubone ibyumba byo kwigiramo.’’
Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rubavu, Abiyingoma Alphonse yemeza ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zibakuriye bakaba bari gukorana inama n’ababyeyi harebwa uburyo cyakemuka.
Ishuri Ribanza rya Buhaza ribarizwa mu Murenge wa Rubavu ufatanye n’umujyi wa Gisenyi; rifite abanyeshuri 1260. Abo mu mwaka wa kane n’uwa gatanu ni bo bigira hanze gusa n’abigira mu ishuri usanga bacucitse kuko hari aho usanga abari hagati ya 80 na 120 mu cyumba kimwe mu gihe cyakagombye kwigirwamo na 45.