Nkuko bigaragara mu rwandiko ruvuye mu biro bya Minisitiri w’ Intebe, Anastase Murekezi, Perezida Kagame yategetse ko abakozi ba leta bose mu Rwanda bahagarika gukodesha amazu yabo. Ibi n’agahomamunwa ku Rwanda cyane cyane kuri iki kiciro cy’abanyarwanda batari benshi charimo ndetse n’aba Minisitiri ba Kagame, aba senateri, abacamanza, abadepite, abayobozi bakuru mu nzego zinyuranye, abayobozi b’ibigo bya leta, abayobozi bo mu nzego zishinzwe umutekano, abaganga, abahagarariye u Rwanda hanze n’abalimu.
Kubera imishahara iri hasi kandi ubuzima bukaba buhenze, cyane cyane i Kigali, abenshi muri aba bakozi bagobokwa n’ amafaranga ava mu gukodesha amazu yabo. Aya mafaranga ava mu gukodesha amazu yabo niyo iyi miryango ikoresha mu kuriha amafaranga y’ amashuri y’abana babo. Kubera inyigisho mu mashuli ya leta idahwitse, aba bakozi benshi babishoboye bakoresha amafaranga bakuye mu gukodesha aya mazu mu kohereza abana babo mu mashuri yigenga. Aya mashuri yigenga harimo ni rya Jeannette Nyiramongi Kagame ryitwa Green Hills Academy riri i Kigali.
Iki cyemezo cya Kagame kizagira indi ngaruka ikomeye cyane – kizasenya amabanki yo mu Rwanda. Abakodesha amazu hafi ya bose muri aba bakozi bafashe imyenda mu ma banki bubaka aya mazu bakodesha. Kubabuza gukodesha aya mazu bizatuma babura amafaranga yo kwishyura izi za banki imyenda bafashemo. Kutishyura amabanki ku gihe bizagira ingaruka mbi ku bukungu bw’ igihugu. Biragaragara ko Kagame atangiye kubikira imbehe abantu bose. Intumwa za rubanda ze, aba minisitiri be, abasirikari be, abakozi bakuri muri leta ye, abaganga, abalimu tutibagiwe n’ amabanki yo mu Rwanda.
Dore ikibazo buri muntu wese yagobye kwibaza: Kuki Kagame agiye kubikira imbere abantu bamukorera?
Inkuru yanditswe na David Himbara mu Cyongereza ihindurwa mu Kinyarwanda n’ubwanditsi bwa Rugali