Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yikoze munda ubwo yicaga impunzi z’abanyejomba n’abanyamulenge mu nkambi ya Kiziba

Kagame yatemye ishami yari yicayeho. Kagame ashimishijwe no kwica, no kubona amaraso y’abantu ameneka ariko kwica abanyekongo aribo b’abanyejomba n’abanyamulenge ni nko kwikora munda. Ni abatutsi nkawe, ni abantu nkatwe twese. Ngaho nimwibaze namwe. Abo banyekongo yabavomyemo abasirikare bamurinze, abasirikare bamurwanirira, abapolisi barinda ibyo yirirwa aririmba ngo amaze kubaka, ubuse yishingikirije iki? Abo yatoye muri izo munzi za Congo ngo bamurinde nibo aribo kwicira abavandimwe, nibo ari kwicira ababyeyi, nibo ari kwicira imiryango. Ngaho namwe musesengura mutubwire ikizakurikira.

Intore ziracecetse, zarumiwe ntanicyo zavuga kuko ubu bwicanyi buri gukorerwa abanyejomba n’ abanyamulenge burenze indengakamere. Barimo barakibaza ibirikuba muri iriya nkambi ya Kiziba. Ntibizabatangaze mwumvise Paul Kagame yihakana bariya bashinzwe umutekano wa ziriya mpunzi yategetse ngo babarase. Aziyambura uruhu maze abashinje nibwo bazamenya uwo ariwe. Utazi Kagame aramubarirwa, Kagame nta muntu numwe yumva, Kagame akora ibimuje mu mutwe, Kagame ntavuguruzwa, abo basirikare n’abapolisi be icyo bakora ni ndiyo bwana.

Abo banyekongo arimo yica harimo abari bakimukunze, ubu se urwo rukundo ruracyari rwarundi? Ahubwo bemeje ibyo bari basanzwe bumva bamuvugaho. Ntacyo yabahishe. Niyo mpamvu inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Kandi iyo bitarakugeraho ugira ngo hari icyo urusha abandi. Abanyamurenge barimo baribaza ngo kubera iki bo? Ibiri kuba ku banyamurenge byibukije benshi kubyabaye mu myaka ishize ku mpunzi zari zikambitse i Mudende, mu nkambi ya Nkamira. Ubwo hicwaga impunzi zinzirakarengane. Byose bikaba ari ibikorwa by’indengakamere by’umwicanyi Paul Kagame. Paul Kagame we uzahaga amaraso ryari?

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version