Irebere ubwo bukwe bw’ umukobwa wa Pio Mugabo bavuga Kagame afitemo inyungu! Nawe wirebere uburyo uyu muhungu bavuga ko yarongoye ategera uwitwa umugore we ahubwo asa nkumugendera kure nkaho atari uwe. Ikindi nta hantu agaragara amusoma haba ku munwa, ku gahanga ndetse no ku ntoki.
Nareke wenda ku musoma ariko byibura umurambike imisaya mu gatuza nkuko umubyeyi we umwe yabikoze. Ku bana bakiri bato nta na kimwe kerekana ko hari urukundo rubahuje. Ahubwo umuhungu arerekana urukundo rwinshi ku muryango we. Nabyo ntabwo ari bibi ariko n’umugore yitwa ko yashatse nawe yarakwiye urwo rukundo kuko yinjiye mu muryango wabo.
Ubu se uru rugo ruramara igihe kingana gite ruhagaze? Bivuga ngo igihe ubwami bwa Kagame buzasenyuka narwo niko bizarugendekera. Mbega ngo arahemukira aba bana bombi. Ngicyo icyo yiyemeje. Ubu se n’irihe somo yigisha abanyarwanda? Aho amakosa y’ababyeyi asigaye yishyura abana babo. Mu kinyarwanda baca umugani ngo “abagabo bararya imbwa zikishyura”. Ubu se abanyarwanda tuzishyura kugeza ryari?
Iyi ntore yitwa Karamaga Mukuru ikaba yashimangiye ko ibyo Kagame arimo gukorera aba bana ari nta kibazo nkuko yabyanditse ikoresheje urubuga rwayo rwa Facebook. Biteye ubwoba, agahinda n’isoni niba intore nyinshi i Kigali nako mu Rwanda hose zitekereza kimwe na Karamaga Mukuru.
Nk’uko bamaze iminsi bavuga ko u Rwanda rwabaye nkai gereza, Ibi ni kimwe mu bimenyetso by’iyo gereza. Aho umuhungu bamutsindagira umukobwa adakunda akamwemera n’umukobwa bikaba uko. Imiryango yabo igakoma amshyi ngo barebe ko bwacya kabiri. Bavuge Kagame abereke uko intama zambarwa. Bavuge abohereze kwota umuriro muri gereza cyangwa bajye kwikorera amakarito nk’abandi bose bashatse kumuvuguruza. Icyo Kagame yavuze ntawundi wemerewe gushyiraho irindi jambo yewe yaba n’akadomo ntawemerewe kugashyiraho utari Kagame we ubwe. Yigize Imana y’abanyarwanda!!!!
Ange Uwera