Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu karere k’ibiyaga bigari ni iyerekeranye n’impunzi z’abanyarwanda ziri mu gihugu cya Congo zo mu nkambi ya Kanyabayonga ziri mu makuba akomeye yo kugemurwa i Kigali ku ngufu. Ku mugoroba wo kuwa kane taliki ya 22/11/2018, “veritasinfo” ikaba yarabonye amakuru yemeza ko n’impunzi zo mu nkambi ya Walungu nazo zarimo zurizwa amamodoka n’ingabo za Congo kugirango zoherezwe mu Rwanda ku ngufu. Izo mpunzi zigizwe n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda (Ex-FAR) n’imiryango yabo, bose hamwe bakaba barenga 860 hiyongereyeho abavuye muri Equateur ahitwa Risala. Nyuma yo guhigwa n’ingabo za Congo FARDC, izo mpunzi za Kanyabayonga zahise zishaka ubuhungiro mu kigo cy’ingabo za ONU cya MONUSCO ariko abo basilikare ba ONU banga kuzakira.

Hagati aho, ministre ushinzwe impunzi w’igihugu cya Uganda “Hillary Onek” yamenyesheje abadepite b’inteko ishinga amategeko ya EAC (Abadepite b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba EALA) mu nama yabo yabereye i Kampala, ko Uganda igiye kwambura ubuhunzi abanyarwanda yabuhaye bagera ku bihumbi 14 igahita ibohereza mu Rwanda, impunzi zizanga gusubira mu Rwanda zikazahabwa icyangombwa cyo kuba muri Uganda mu gihe kingana n’amezi 3 gusa! Izo mpunzi Uganda ishaka gusubiza mu Rwanda zikaba zarahungiye muri Uganda kuva mu mwaka w’1959 kugera mu 1998. Uganda ivuga ko izo mpunzi zahunze jenoside yakorwaga mu Rwanda none ubu ikaba yarahagaze, bityo akaba nta mpamvu zihari zituma izo mpunzi z’abanyarwanda zidasubira mu gihugu cyazo.

Kubyerekeranye n’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Congo, kuwa gatatu taliki ya 21/11/2018, ingabo za Congo zasanze impunzi z’abanyarwanda zagiye gushaka ubuhungiro mu kigo cy’ingabo za MONUSCO, izo mpunzi zikaba zarakubiswe cyane n’ingabo za Congo zazihatiraga gusubira mu Rwanda ku ngufu nazo zikabyanga; abagabo bari muri izo mpunzi bafashwe n’ingabo za Congo bajyanwa ahantu hatazwi, abagore nabo bagifite akabaraga bafashwe n’izo ngabo zibatandukanya n’abana babo, nabo zibajyana ahantu hatazwi, amakuru anyuranye akaba yemeza ko abo bose bahise boherezwa mu Rwanda rwihishwa! Umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguruJulien Paluku yabwiye radiyo mpuzamahanga y’abongereza “BBC Gahuzamiryango” ko byanze bikunze izo mpunzi zigomba koherezwa mu Rwanda ku ngufu nubwo binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga! Kuwa gatanu taliki ya 23/11/2018, Madame Mukantabana ushinzwe kwakira impunzi muri leta ya Kagame, yemeza ko yakiriye impunzi 746 zoherejwe na Congo, izo mpunzi zose zikaba zemeza ko zoherejwe ku ngufu!

Kagame arashaka impunzi ziri muri Congo ariko ntashaka iziva muri Uganga! 

Inkotanyi ziyobowe na Paul Kagame zagabye igitero ku Rwanda kuva ku italiki ya 1/10/1990, zivuga ko zije kurwanya ubutegetsi bw’ishyaka rimwe rukumbi rya MRND, zigashyiraho ubutegetsi bwa demokarasi, izo nkotanyi kandi zavugaga ko zije gucyura impunzi z’abatutsi zahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal. Nyuma y’aho izo nkotanyi zibohoreje u Rwanda taliki ya 04/07/1994 mu muvu w’amaraso menshi na jenoside yakorewe abanyarwanda; inkotanyi zakurikijeho ibikorwa byo kwihorera ku banyarwanda zasanze mu gihugu cyane cyane abahutu, ndetse zambuka umupaka, zifata n’ihugu cya Congo zigamije kwica impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bazicitse bagahungira muri Congo (Zaïre) no gusahura umutungo kamere wa Congo.

IZINDI NKURU  Rwanda: FDLR ni intwaro ya Kagame yo kutava muri RD Congo. Kuri we North na Sud Kivu yuzuye aba FDLR

Muri gahunda yo kwigarurira u Rwanda ndetse na Congo, kimwe n’ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, Paul Kagame yifashishije impunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abatutsi zahungiye muri ibyo bihugu kimwe n’abatutsi bari imbere mu gihugu cy’u Rwanda. Abo batutsi bose Kagame yabumvishaga ko agiye kubakiza bakigarurira ibihugu by’akarere kose k’ibiyaga bigari kandi bagasubizwa ishema ryo guhaka abahutu n’andi moko atuye muri ibyo bihugu bazigarurira nyuma yo kwica bamwe mubayobozi babo no kwigarurira umutungo wabo ugahabwa abatutsi! Icyo kinyoma cya Kagame abatutsi bacyemeye badashidikanya maze hafi ya bose bishora mu ntambara y’inkotanyi imaze imyaka 28 kandi nanubu ikaba itararangira. Iyo ntego yo kwica abahutu, abasigaye bakagirwa ingaruzwamuheto niyo ituma Kagame yifuza ko impunzi zose z’abahutu zicyurwa mu Rwanda ku ngufu maze akazinyuza iy’ubusamo nta muntu numwe urabutswe, naho impunzi z’abatutsi, Kagame akifuzako ziguma mu bihugu zahungiyemo kugirango akomeze kuzikoresha mu ntambara zo kwigarurira ibyo bihugu cyane cyane ibyo mu karere k’ibiyaga bigari!

Muri gahunda yo kwigarurira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, Paul Kagame yafashe amayeri yo gukoresha abatutsi mu gushoza intambara muri ibyo bihugu kugira ngo abyigarurire, ni muri urwo rwego mu ngabo z’inkotanyi harimo abatutsi b’abanyamurenge (RDC), hakabamo abatutsi b’i Burundi, abatutsi bi Masisi (abagogogwe) ndetse n’abatutsi b’abahima bo muri Uganda.Abo batutsi n’imiryango yabo batuye muri ibyo bihugu nibo bifashishwa mu butasi bwo guhungabanya umutekano mu karere kose mu gushoza intambaramuri ibyo bihugu Paul Kagame aba yateguye zo gukuraho abategetsi babyo maze akabasimbuza abategetsi yishyiriyeho bagomba kwemera gukorerwamo no kurengera inyungu ze; ibyo niko byagenze  kuri Joseph Kabila igihe yagirwaga perezida wa Congo bikozwe na Kagame nyuma yo kwica uwitwa umubyeyi we Laurent Désiré Kabila! 

Mu ntambara yo gufata Congo abatutsi bo muri Congo bagizwe ibikoresho mu guhirika ubutegetsi bwa Mobutu kuko Kagame yabizezaga kuzabaha intara ya Kivu! Nyuma yo gufata Congo, Kagame yafashe abo batutsi yari yijeje guha Kivu maze abacengeza mu nzego zose z’ubuyobozi bwa Congo n’igisilikare cyayo kugirango bakomeze gukorera inyungu ze gusa, abo batutsi bari muri izo nzego z’ubuyobozi nibo bari kwica no kwirukana impunzi z’abahutu ziri muri Congo kandi byose bakabikora mu izina rya leta ya Congo ariko kandi bagambiriye kurengera inyungu z’ubutegetsi bwa Kagame. Iyo urebye imiterere y’ubuyobozi bw’igihugu cya Congo, ubona Kagame ariwe uyobora icyo gihugu yifashishije abatutsi yacengeje mu buyobozi bwayo!

IZINDI NKURU  Rwanda: Menya Impamvu Uganda Banga Kagame Batazigera Bamukunda! Muhoozi Niyo Nshuti yonyine afite!

Kugirango yigarurire igihugu cy’Uburundi, Paul Kagame yashatse kubeshya abatutsi bari mu buyobozi bwa leta ya Nkurunziza kugirango bamufashe guhirika leta yita iy’abahutu ariko bitewe n’uko abatutsi b’i Burundi bamaze gutahura ko Kagame ari umubeshyi, ntabwo bemeye iyo gahunda ye, ibyo byatumye ihirika ry’ubutegetsi bwa Nkurunziza Kagame yari yateguye riburizwamondetse n’abantu bose bashatse gukurura imvururu mu Burundi baratsindwa! Kuva icyo gihe Kagame yiyemeje gufasha yivuye inyuma imitwe y’inyeshyamba z’abarundi bo mu bwoko bw’abatutsi kugirango barwanye leta y’Uburundi iyobowe n’umuhutu Nkurunziza.

Umutwe w’abarundi bo mu bwoko bw’abatutsi ufashwa cyane na Paul Kagame akaba ari “Red Tabara” ariko ibikorwa byose uwo mutwe uteguye bo kurwanya leta y’Uburundi bihita biburizwamo bitewe n’uko abatutsi b’abarundi banze kugwa mu mutego w’abatutsi b’u Rwanda bashyigikiye inkotanyi bikabateranya na bene wabo b’abahutu! Mu kwigarurira igihugu cya Uganda, Paul Kagame yacengeje mu buyobozi bw’icyo gihugu abana b’abatutsi b’abanyarwanda bahunze mu mwaka w’1959 banze gutaha mu Rwanda kugirango bakomeze  umugambi wo kuzigarurira icyo gihugu cya Uganda, Kagame ariko yibagiwe ko na Museveni nawe ashaka kugira ijambo no kuyobora akarere k’ibiyaga bigari. Nyuma yo kubohoza igihugu cy’u Rwanda mu mwaka w’1994, Paul Kagame yasabye abatutsi b’abanyarwanda basangiye ibanga ryo kwigarurira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari kuguma muri Uganda kandi bagacengera inzego z’ubuyobozi bw’icyo gihugu, cyane cyane urwego rw’umutekano (Igisilikare n’igipolisi) kugirango bizamworohere kwigarurira Uganda bitagoye.

Bitewe n’ibyemezo Museveni yafashe byo kwanga gukorerwamo na Paul Kagame, byatumye umutekano uhungabana cyane muri Uganda; Paul Kagame yahise aha amabwiriza abatutsi (DMI) yacengeje mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda gukora ibishoboka byose bagahungabanya umutekano w’icyo gihugu byaba ngomba na Museveni akabigwamo! Bitewe n’uko Museveni azi ibanga ry’uko Kagame yacengeye inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cya Uganda yifashishije abatutsi bahunze kuva mu mwaka w’1959, niyo mpamvu leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwirukana uwitwa umunyarwanda wese uba muri Uganda ku izina ry’impunzi! Mu nyandiko yasohowe n’ikinyamakuru cya DMI ya Kagame cyitwa “Rushyashya” kuri uyu wa kane taliki ya 22/11/2018, icyo kinyamakuru kivuga ko Uganda niramuka yirukanye impunzi z’abanyarwanda bishobora gukurura intambara hagati y’ibihugu byombi (kanda aha usome iyo nkuru). Ese Kagame afite ubushobozi bwo kurwana na Uganda cyangwa ni ugukangata nk’igihe bavugaga ko bagiye kurega Faustin Twagiramungu ingengabitekerezo? Ibihe bizaza bizaduha igisubizo.

“Kagame aratega zivamo!”

Muri iyi migambi yose ya Kagame yo gukoresha abatutsi mukwigarurira ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari havutsemo inzitizi Kagame atari yiteze kuburyo umugambi we ushobora kuzamubyarira amazi nk’imboga z’ibisusa! Nibyo koko Kagame yashoboye kubohoza u Rwanda abahutu arabica abarokotse abagira abacakara. Nibyo koko Kagame yashoboye kwigarurira Congo ndetse acengera n’ubuyobozi bw’icyo gihugu kuburyo asa nuyoboye Congo yibereye i Kigali akoresheje abatutsi yacengeje mu buyobozi bwayo; ariko rero nubwo ibyo yabigezeho, ntabyera ngo dee!!

IZINDI NKURU  Rwanda: FDLR ni intwaro ya Kagame yo kutava muri RD Congo. Kuri we North na Sud Kivu yuzuye aba FDLR

Paul Kagame yananiwe kwigarurira igihugu cy’Uburundi akoresheje abatutsi nk’uko yabikoze mu Rwanda. Abahutu n’abatutsi b’i Burundi barakangutse kuburyo umutego abanyarwanda baguyemo utazabafata. Muri iki gihe bamwe mu batutsi bashishoza bari mu Rwanda mbere y’umwaka w’1990, batangiye kubona ko bagizwe ibikoresho na Kagame mu mugambi we wo kwigira umwami w’u Rwanda no kwigarurira akarere kose. Bamwe muri abo batutsi batangiye gutinyuka kuvuga ko babaye ibitambo by‘umugambi w’agatsiko k’abatutsi bari hanze y’igihugu bigatuma batakaza imiryango yabo ndetse bikanabateranya n’abahutu bari babanye neza! Muri iki gihe Paul Kagame afata umututsi wese wari mu Rwanda mbere y’1990 nk’umuhutu kuburyo no kubica atakibitinya! Gukanguka kw’abatutsi bo mu Rwanda, bakamenya ko Kagame yabagize ibikoresho bihinduka imbogamizi ya kuri Kagame mu mugambi we wo gukomeza gushoza intambara zigwamo abatutsi benshi!

Kagame yashatse kwigira umwami w’akarere kose yibagirwa ko imbaraga afite yazihawe na Museveni kandi nawe afite gahunda yo kuba umuperezida ukomeye abandi bose bubaha mu karere k’ibiyaga bigari! Kuba Kagame yaragerageje kwica Museveni bikamunanira kandi Museveni nawe akabimenya ni imbogamizi ikomeye cyane kuri Kagame yo kugera ku mugambi we wo kwigarurira ibihugu byo mukarere kose! Kugirango Museveni yikureho burundu Kagame n’imwe mu mpamvu zatumye hafatwa icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda bose bari muri Uganda! Kagame kandi ntashobora kugerageza kurwana na Uganda kandi yarananiwe gutsinda Général Masunzu w’umunyamulenge; intambara Kagame yashoje ku banyamulenge yamubereye imbogamizi yo kwigarurira intara ya Kivu kuko abo banyamulenge yita abatutsi bamwanga urunuka bitewe n’uko yabishe abandi akabicisha!

Uyu mugambi mubisha wo kwifashisha abatutsi mu bikorwa byo kwigarurira ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, watumye andi moko atuye mu bihugu  bigize akarere k’ibiyaga bigari akanguka kuburyo intambara Kagame ashaka gushoza mu karere k’ibiyaga bigari ishobora kuzahagurutsa za leta n’abaturage bagize ako karere bagahangana na Kagame!

Njye ndasaba impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Congo gufata ingamba zo kwirwanaho kuko muri iyi nzira y’inzitane Kagame arimo nta kindi azajya akorera izo mpunzi uretse kuzica nk’amatungo magufi, akaba arizo azajya amariramo umujinya (frustration) wose afite. Impunzi zigomba kumva ko nta mahanga ashobora kuzitabara kuko ayo mahanga ashyigikiye Kagame mu kwica igihumeka cyose muri Congo kugirango akomeze gusahura amabuye y’icyo gihugu.

Imana ifashe u Rwanda n’abanyarwanda maze bazongere babane mu mahoro nk’uko byahoze.

Veritasinfo