Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yica Col. Karegeya yicukuriye icyobo azapfiramo urupfu ruruta urwo yishe Col. Karegeya

Kagame yishe Col. Patrick Karegeya yibwirako atazongera kumva izina rye cyangwa kumva no kubona inshuti nyinshi yazise. Imihango yo kwibuka Col. Patrick Karegeya yabereye ku migabane ine ariyo Amerika ya Ruguru, Uburayi, Afurika na Australia byerekanye ko Kagame yaruhiye ubusa ubwo yahotoraga Col. Patrick Karegeya.

Abahutu, Abatutsi n’ Abatwa bateranye maze bibuka Col. Patrick Karegeya wahotowe na Kagame muri 2013. Urupfu Col. Patrick Karegeya yapfuye ni rubi ariko yapfuye ababaye amasaha atari menshi. Ariko Kagame we azapfa urupfu rubi kubera ko azapfa ababajwe na byinshi mbese azapfa rwa rupfu rutihuta. Turabizi ko Kagame atagisinzira kubera abantu benshi yishe ariko nta kabuza aribwa k’umutima iyo abonye uburyo abantu batazi Col. Karegeya baturuka imihanda yose baje kumwibuka.

Ikintu kimaze kugaragara nuko ubu Kagame afite ikibazo cy’abapfakazi n’ abana babo amaze kugira imfubyi. Byashimishije abantu benshi kumva umufasha wa Major Alex Ruzindana wapfakajwe na Kagame akiri muto yishwe na Kagame ariko bakaba bataragize amahirwe yo kumushyingura kuko batazi aho Kagame yajuguye umurambo we. Kandi simuka Ruzindana wenyine gusa kuko hari n’abandi benshi ubu biyimeje guhaguruka bagashaka ubutabera no kurwanya Kagame.

Irebere uko byari byifashe mu kwibuka Col. Patrick Karegeya:

Chris Kamo
Umukunzi wa Demokarasi n’ Amahoro

Exit mobile version