Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yibutse ibitereko yasheshe!!!!

Mu nama yo gutangiza Transform Africa Summit 2018, yitabiriwe n’abagera ku 4000 baturutse mu bihugu bisaga 80 byo mu mpande zitandukanye z’Isi, Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kwifashishwa nk’uburyo butuma ibindi bikorwa abantu bakeneye bishoboka, hagamijwe no gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi. Ibi byose ni amagambo kuko nta bantu babayeho nabi nk’abaturage b’u Rwanda. Baricwa n’inzara, bamwe leta yabanyaze ubutaka bwabo, n’ugize ngo arahinze iyo batamutegetse ngo ateme imyaka yihingiye itarera, ngo leta ivuge ngo yahinze mu butaka bwayo, aba agira Imana.

Paul Kagame yagize ati “Ikibazo cya mbere nibazaga cyari ukwibaza ngo ni iki nkwiye kuba nkora muri politiki, ni ibihe bikwiye kuza imbere. Icyo naje kubona ni uko muri guverinoma cyangwa politiki, ni ugufasha abaturage gushobora gukora ibishoboka bashingiye ku bintu byinshi birimo ubucuruzi. Igikorwa cyanjye cya mbere kwari ugutuma ubucuruzi bushoboka, ku baturage bo mu gihugu cyanjye.”

Aha Paul Kagame yarabeshye. Niba icyo yagombaga gukora akigera ku butegetsi kwari ugufasha abaturage gushobora gukora mu bintu byinshi nk’ubucuruzi, hano yakoze iki muri iyi myaka yose amaze ari ku butegetsi? Ubucuruzi bwarazambye, abacuruzi bamwe yabamariye kw’icumu, yabashyizeho imisoro yatumye benshi bafunga imiryango. Abacuruza agataro yarabajujubije bamwe polisi ye ikabarasa ku manywa y’ihangu. Panda gari ikirirwa ibatundira kuri za Burigade. Ngo none guteza imbere ubucuruzi? Yarabikoze twarabibonye!!! Ubu se azavuga ko yagikozeho iki? Dore amagambo yivugiye “Muri Afurika tugomba kugira iyo myumvire yo gutuma ubucuruzi bukorwa neza no kwemerera umuntu wese kubigiramo uruhare. Bivuze ngo izo miliyari 1.4 z’abaturage bagomba kubona ayo mahirwe, abari ku isoko bose bakabasha gukora ibyo bashoboye (Abazunguzayi barihe?) kandi abantu bafite ubushobozi butandukanye, hagashyirwaho uburyo butuma byose bishoboka.” Rwigara ko yari umucuruzi arihe? Umucuruzi Birekeraho Jervais arihe?

Kagame yakomeje agira ati “Dushore imari mu burezi, mu buzima, mu bikorwaremezo, ibyo byose bizamura impano, ubumenyi, kugira ngo tugire abaturage bafite ubuzima bwiza, banabasha gukora ibibateza imbere bakigeza ku rundi rwego.” Muri ibi byose yavuze nta nakimwe agiye gusiga kimeze neza. Ireme ry’uburezi ntaryo, amavuriro wayabarira ku ntoki, ibikorwa remezo biri muri Kigali gusa, nyarukira hanze ya Kigali cyangwa mu ntara.

Kagame ngo ntabwo turi abakene ni ibibazo by’imyumvire. Yego n’ibibazo by’imyumvire. Ubukene bw’abanyarwanda buturuka ku myumvire mibi ya Perezida Paul Kagame. Buturuka ku mikorere mibi ya Perezida Paul Kagame. Buturuka ku gitugu akoresha ayobora abanyarwanda. Aho umunyarwanda nta jambo afite. Buturuka mu gukorehsa umutungo w’abanyarwanda nabi awushora mu bitabafitiye inyungu. Aha ho ntabwo yabeshye.

Exit mobile version