Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yibagirwa vuba koko! Nkunda, Ntaganda, M23, Niyombare, Radjabu, Besigye n’abandi none ari kwikoma Uganda nu Burundi!

Nimuhorane Imana !

Ibyago bya Gashakabuhake Kagame, ni uko yibwira ko ari we mugabo umwe rukumbi akaba ari we wenyine ufite ubwenge, nyamara ubukorikori bwe buraza kumukoraho.

Dore ikinyoma kigezweho ubu, ni ukwitwikira ikigare cy’ingabo zikomatanyije z’ibihugu bine ngo akadutera iyo twamuhungiye akadutsemba. Nyamara mwene Nyirayuhi uyu ashatse aturure duturane !

Imitwe y’ingabo iri muli Kongo igizwe n’abanyekongo nyine : Mayi-Mayi, Nyatura, Mazembe, Mayi-Mayi-Simba, APCLS, Nduma Defence of Congo, Rayi-Mutomboki, Mayi-Mayi Yakutumba, FRPI n’abandi, imitwe y’abarwanyi irakabakaba 70 kandi bose ni abanyekongo, Kanyarwanda agira uko agenda !

Bakundarwanda, bavandimwe, ibigare by’ingabo bitagira roho nta gihe bitabayeho : Umoja Wetu muli 2009 yakurikiwe na Kifagio, Amani Leo na Sokola, ibyo bitero byose byadusize aho byadusanze.

Iyakaremye niyo ikamena ! Arashakira abakundarwanda mu mirenge ya Masisi, ibisiza bya Rusizi n’amashyamba ya Maniema kandi baromotse cyeraaaa ! Ejobundi ubwo yifotozaga mu Budage ntihari abivugiye mu Musanze na Kinigi, umugabo natanga ni ingagi zumvise umuziki wa mashinigani kandi zarawukunze kweri ; none ejo hashize twumva abandi bakundarwanda bivugira mu Mudasomwa na Nyamagabe !

Reka amashyamba barayahaze, ubu barakataza bagana i Gasabo ngo niho bazasangirira Noheli n’urungano.

Dr Biruka, 19/10/2019

Exit mobile version