Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yavuze ukuri ubwo yavugaga ko “Injiji mbi ari iyize” none Yolanda Makolo na Mukuralinda barabishimangiye!

Kagame yavuze ukuri ubwo yavugaga ko “Injiji mbi ari iyize” none Yolanda Makolo na Mukuralinda barabishimangiye! Kagame yivugiye ibintu abivuga mu cyongereza kandi birumvikana neza ariko iyo wumvise Yolanda Makolo na Alain Mukuralinda bashaka kutubwira ibindi uhita ubona ko bibeshya ku banyarwanda bibwira ko twashyize ubwenge mu gifu nkabo.

Nibareke kuvangira Jenerali Paul Kagame ibyo yavuze mu cyongereza birumvikana kandi niba yaranacitswe reka tubibutse ko akarenze umunwa karushya ihamagara. Yolanda Makolo na Alain Mukuralinda bitwa ko ari abavugizi ba leta ya Kagame ariko akazi bafite karakomeye kubera ibyo Kagame avuga bikaba ngombwa ko basubira inyuma kubeshya ngo bumvikanishe ko ibyo sebuja Kagame yavuze twabyumvise nabi!

Exit mobile version