RIB ifite abihishe inyuma y’igikorwa cy’Ubutekamutwe kuri Convention Center.
Nyuma y’aho urubyiruko ibihumbi binjiye muri Convention Center kuri uyu wa kabiri mu nama bibwiraga ko bari bucyure amadolari, ahubwo bagasabwa kwinjiramo batanze amafaranga, Umuyobozi Mukuru wa RIB yaganirije urwo rubyiruko ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko, Mme Rosemary Mbabazi, abizeza ko nubwo inama yaburijwemo abafite ibimenyetso ko batanze amafaranga bazayasubizwa.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Col Jeannot Ruhunga yavuze ko bagikora iperereza ku bantu bose bihishe inyuma ya kiriya gikorwa cy’ubutekamutwe kiswe ‘wealth and fitness summit’, cyatangiye basaba abantu kwiyandikisha ku buntu binyuze kuri email, nyuma bakaza kubasaba gutanga amadolari.
Col. Jeannot Ruhunga avuga ko abatanze ariya mafaranga kuri Mobile Money bo bazayasubizwa kuko byoroshye kubibona, naho ku bayatanze bageze kuri Hotel Radisson Blue (Convention Center) aho inama yagombaga kubera ngo abo bayahaye RIB yabafashe.
Yavuze ko ikigoye ku batanze amafaranga kugira ngo bayasubizwe, ari ku bayatanze hakoreshejwe Internet.
Ati “Icyo tubasaba ni ugutaha mugasubira iwanyu, amazina arahari, abatatanze amafaranga batiyandikishije biratugora, ntiwareba umuntu ngo umenye ko yayatanze, abafite ibimenyetso tuzakora ibishoboka byose tuyabasubize kuko konti z’abayakiriye turazifite. Iperereza rikomeje.”
Umwe mu rubyiruko rwari muri kiriya gikorwa nk’uwaje gushaka “ikintu k’ingenzi kizabafasha gutera imbere” yanenze Convention Center n’ubuyobozi butaburiye urubyiruko hakiri kare kandi bafite amakuru y’ibiri kuba.
Rwigema Junior yagize ati “Nababaye cyane kuba tungana gutya turi mu gihugu cyacu, dufite ibyo tugomba gukora abantu bakadukora ibintu nk’ibi ntabwo ari byiza. Ndanenga Convention Center yari yakiriye iyi nama ndetse iri kuri gahunda yayo, abayobozi b’inzego z’umutekano bakwiye kujya bamenyesha urubyiruko ibikorwa nk’ibi by’ubutekamutwe kare igihe babiboneye amakuru, kuko iby’iyi nama bari babizi.”
Undi mu bitabiriye iki gikorwa yavuze ko yagiye muri biriya kubera impamvu bwite.
Ati “Impamvu naje aha ikintu nashakaga ni ubumenyi, email baduhaye batubwiraga ko bazatanga $197, indi bavuga ko bazatanga inyandiko (syllabus, cyangwa notes (inyandiko z’amasomo ahabwa abanyeshuri ba Kaminuza), zifite ako gaciro bituma nza gushaka ubwo bumenyi kubera impamvu zange bwite.”
Uhagarariye Polisi y’Igihugu yavuze ko Urubyiruko rukwiye gushishoza aho gushiturwa n’izina ry’ikintu kuko ngo gahunda za Leta zica mu bitangazamakuru n’ahandi hizewe.
Minisitiri w’Urubyiruko, Mme Rosemary Mbabazi we avuga ko urubyiruko rukwiye kwirinda abatekamutwe, akagereranya kiriya gikorwa n’icuruzwa ry’abantu.
Ati “Ni uku abantu babacuruza, iki ni ikimenyetso ko babacuruza kandi igihugu ntigishobora kubyemera…Bibabere isomo rikomeye, abavugaga ko badashobora kwamburwa, byashobotse. Ubumenyi ntibutangwa umuntu atanze amafaranga, ubumenyi burahari bwinshi kuri Internet batagusabye amafaranga, uko dutera imbere mu ikoranabuhanga niko n’abandi barikoresha mu buryo bwabo biyongera.”
AMAFOTO@NKUNDINEZA/UMUSEKE
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.R