Reba aho Kagame yivugira ko intoki zimurya ko yibaza impamvu abarundi batamushotora cyangwa ngo bamugabeho ibitero nkuko ahora abibakora. Abarundi bakomeje gutesha umutwe kagame bicecekeye. Kagame akomeje kwivamo, uyu munsi akaba yatwibwiriye ko rwose ibyo gutegereza intambara iturutse mu Burundi bimurambiye. Ese yaba ari hafi gutera u Burundi nkuko yateye Congo mu wi 1998?
Ntacyo Kagame atakoze ngo ashotore abarundi ariko baramwihorera none ntakiryama ngo ahora yiteguye intambara izava mu Burundi. Kagame iyo atarose FDLR i Burundi, arota Interahamwe. None se ko ahora avuga ko yatsinze Interahamwe, azibona i Burundi ate? Ese Kagame yaba yitiranya abahutu bi Burundi n’Interahamwe avuga yatsinze? Ejo rero ntibizagire uwo bitangaza Kagame narota ko na Gen Kayumba asigaye aba i Bujumbura nkuko acumbikiye ba Gen Niyombare na Hussein Radjabu. Irebere Kagame wataye umutwe: