Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura Umubyeyi we.
Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, ndetse no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.
Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.
Uwamahoro Violette Yafatiwe mu Rwanda akekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi afatanyijemo n’agatsiko k’abantu batuye mu Bwongereza
Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.
Uwamahoro Violette yashakanye na Rukundo Faustin, umuhuzabikorwa mukuru w’umutwe wa RNC mu Bwongereza, bombi bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’Ubwongereza.
Umuvugizi wa Polisi y’U Rwanda ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro Yemerewe gusurwa n’umuryango we
Source : KT