Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yashimuse Rusesabagina ariko ubu nibwo agiye kubona ko yikururiye ibibazo kurusha uko yibwira ko agiye kubikemura!

Nk’uko byumvikanye mu makuru y’Ijwi ry’America, BBC gahuzamiryango ndetse no binyamakuru byinshi mpuzamahanga uyu munsi taliki ya 31 Kanama 2020, hamenyekanye ishimutwa rya Rusesabagina Paul, ubu uri mu maboko y’igipolisi cy’u Rwanda.

Umuyobozi werekanye Rusesabagina Paul yumvikanye avuga ko adashaka gutangaza igihugu Rusesabagina yafatiwemo ariko yumvikanye atera ubwoba bwinshi ngo hari n’abandi bazafatwa ku bw’impapuro bashyiriweho n’ubufatanye n’ibindi bihugu.

Muri aya makuru muri bwumve Faustin Twagiramungu uvugira MRCD, avuga ko batari bazi ko Rusesabagina yagiye mu rugendo, ngo bamuherukaga aba Texas ku buryo ngo bumvise ko yafashwe bagakeka ko ari Amerika yamutanze. Faustin Twagiramungu yaje gusobanura ko hari hashize iminsi ibiri cyangwa itatu abonye amakuru ko Rusesabagina yaba yaragiye mu rugendo muri Afrika.

Abandi bantu bumvikanye muri aya makuru ni Prof Kambanda Charles wasubije ibibazo bya Venuste Nshyimiyimana wamubazaga iby’ifatwa rya Rusesabagina niba ryubahirije amategeko. Muri buze no kumva Me Ntaganda Bernard wa PS Imberakuri asaba ko leta ya Kagame yakora ibishoboka byose ntihohotere Rusesabagina dore ko ibi yabivugaga ahereye ku bantu benshi yagiye ifata bakaza kugwa mu maboko yayo harimo Kizito Mihigo.

 

Exit mobile version