Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yasetsa n’uvuye guta nyina!

Kanuma Christophe

Perezida Kagame yavuze ko igikwiye ari ukubaka ubushobozi bushingira ku baturage kuko ‘bo ubwabo iyo bakwibonamo batanga umutekano ibindi biza nyuma cyangwa ntibize’.

Abaturage bakwibonamo nabo mukahe Karere Nyakubahwa Paulo Kagame? Ubu koko bari kuba bakwibonamo ugakomeza gukoresha ingabo na Polisi muri “Toraha”?

Ikindi cyansekeje nuko nibutse ejo bundi inzego zikomeye zijyana ibifaru kumanywa y’ihangu Gisenyi ngo nizongera gushotorwa zizakora icyo Louise Mushikiwazo yise “frappe chirurgical” none dore intare yakutse amenyo KAGAME ati ibihugu bibiri tuzabiguyaguya. Hahahahahahahah

Uwapfuye yarihuse pe. Niba mumyaka 25 mwarubatse icyizere abaturage bakaba bakwibonamo koko muzategure amatora muhagarike “Toraha” hanyuma bakwereke.

Cyakora ntamugaye kubera itekinika wasanga raporo zose zikugeraho ziba ziguguyaguya ko ukunzwe cyane mubaturage. Ninde murabo bose mwarikumwe watinyuka kukubwiza ukuri? Cyakora uruwambere rwose mugusetsa.

Amaganya niyose!

https://mobile.igihe.com/…/abaturanyi-babiri-batatwifuriza-…?

Exit mobile version