By David Himbara
Kagame yariye karungu. Murebe ibikorwa bye muri aya mezi abiri ashize – Ukwezi kwa kabiri n’ukwezi kwa gatatu 2018. Yabanje kwica impunzi z’abanyekongo barimo bataka inzara. Arangije yadukira insengero nta mbabazi. Yafunze insengero 714 aziziza ngo ko zubatse mu buryo butujuje ubuzirangenge.
Kagame aracyakomeza – yafunze abayobozi b’insengero batandatu. Abo bayobozi 6 barashinjwa ngo kuba bari gukangurira abayoboke kwigomeka kucyemezo cyafashwe n’ubuyobozi . Abashinjwe umutekano ba Kagame bo bakaba bavuga ko abo bayobozi b’insengero ari bo na nyirabayazana muguteza intugunda:
“ Barakeka ko bakoze udustiko tutemewe n’amategeko dukora inama zigamije guteza intugunda no kugumura abayoboke ku byemezo byafashwe na guverinoma.”
Abayobozi b’insengero bafashwe na polisi ni aba bakurikira:
1.Bishop Innocent Rugagi
2.Pastor Charles Rwandamura
3.Pastor Fred Nyamurangwa
4.Pastor James Dura
5.Pastor Emmanuel Shyaka Kalisa
6.Pastor Emmanuel Ntambara
Nyuma y’ibyo, Kagame yirukanye umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Human Rights Watch (HRW)). Dore igisobanuro cy’impamvu y’iyirukanwa ry’uyu muryango:
“Aho kugira ngo bemere ko hari imbaraga zashyizwe mu kubahiriza ikiremwamuntu mu Rwanda, bihutira gutangaza raporo zanduza isura y’igihugu.”
Mu yandi magambo, leta ya Kagame ishaka ko uwo muryango urengera ikiremwamintu uvuga ibigwi Kagame – aho gutanga raporo ku bikorwa bibi bikorerwa ikiremwamuntu. Kuva birukanye uwo muryango urengera ikiremwamuntu (HRW), ntawundi muryango nyarwanda cyangwa mpuzamahanga usigaye kugirango utange raporo kw’ iterabwoba rya Kagame.
Ntabwo ari ubwambere Kagame yikoma abayobozi b’amadini. Kagame agifata ubutegetsi yatangiye agirira nabi abo bayobozi b’amadini. Muri 1994, Abasirikare ba Kagame bishe Abasenyeri batatu n’abayobozi b’insengero bagera kuri 12. Muri abo basenyeri harimo Musenyeri Thaddée Nsengiyumva wa Kabgayi, Musenyeri Vincent Nsengiyumva, umukuru w’abasenyeri wa Kigali na Musenyeri Joseph Ruzindana wa Byumba.
Muri uru rugendo rwa 2018, ubwoba bw’umunyagitugu Kagame buziyongera kugeraho azarasa ikigurutse cyose. Azageraho atizera n’igicucu ke.