Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yararwishigishiye none agiye kurusoma! Muti gute?

Kagame yafunze umupaka na Uganda

Abasekuru nibo bavuze ngo umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahagarara none ndabona Kagame nawe aho bukera ari bugombe guhagarara akamanura ka gati yamanitse yicaye. Ibya Kagame birakomeye hagati we na Uganda ya Museveni.

Ivuzivuzi rya Kagame rigiye kumukoraho muzi mwese ibyo yatubwiye abanyarwanda mw’ijambo risoza umwaka ritwifuriza umwaka mushya aho yikomye Uganda n’u Burundi. None Kagame atangiye kuvuza iyabahanda avuza induru muri cya kinyamakuru cye cyo muri Kenya The EastAfrican cyahitishije ikiganiro Kagame yagiranye nabo.

Muri icyo kiganiro biragaragara ko Kagame twari tuzi ko yahangara Uganda akihagararaho asa nkuwayamanitse! Mw’ijambo rye ry’umwaka umwicanyi Paulo asa nkuwateguraga abanyarwanda nab’ abasirikari be kwitegura kurwana na Uganda. Ubu noneho Kagame yahinduye intero y’indirimbo ye ngo “IKIBAZO CYE NA UGANDA CYAKOMOTSE MURI AFURIKA Y’EPFO (SOUTH AFRICA)”.

Murazi mwese ko Museveni na Uganda bo aho kuvuga menshi no kwandika mu binyamakuru bikorera akazi kabo niyo bavuze ntushobora kumenya uwo bavuze akenshi. Museveni we yaravuze ngo azahandura amavunja kandi ibyo yavuze byarabaye kandi birakomeje maze ureke ibya Kagame usakuza gusa ariko ibyo avuze bigahera mu magambo rimwe na rimwe.

None namwe nimurebe ukuntu Kagame ataye umutwe nta sasu riravuga! Kuba Museveni arimo kwihandurira amavunja ayo abonye akayajugunyira Kagame bitumye Kagame avuza induru byerekana ko yataye umutwe. Aba minisitiri be barimo wa mwuzukuru wa Ngurube ariwe Nduhungiriki aka Nduhungirehe birirwa basakuza batuka Uganda, Museveni n’abandi bayobozi none ibi Kagame yabwiye The EastAfrican n’ikimenyetso ko atangiye kugarura ubwenge ku gihe.

Amakuru atugeraho nuko aba Jenerali ba Museveni barimo bategura akantu ko kuzereka Kagame ko ntawe ureba imboyo ya se igitsure! Murazi mwese ko agatsiko ke ka DMI ubu bakageze kure bagasenya muri Uganda, none ubu Uganda yadukiriye ubucuruzi bwa magendo y’amavuta y’imodoka Kagame yakoreraga mu karere akoresheje cyane cyane Uganda kuburyo Uganda irimo gukubita Kagame ahamubabaza cyane ariho k’umufuka w’amafaranga.

Kandi Uganda na Museveni ntaho barageza kuko nibwo bagitangira kuburyo mu minsi iri mbere Kagame atazatinda kubona ko Uganda na Museveni atarabo gukinisha. Abasoma ibyo Kagame yirirwa yandikisha muri Rushashya, Igihe n’ibindi binyamakuru bye ntibikabatere igihe kuko n’ibintu bikora n’umuntu wataye umutwe. Kagame we reka tukwibutse ko “Agapfa kaburiwe n’impongo”

Exit mobile version