Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yararahiye ati : « aho kuburana n’inkomere nzaburana n’intumbi »

Byanditswe na Innocent Biruka

Nimuhorane Imana ! Kagame yararahiye ati : « aho kuburana n’inkomere nzaburana n’intumbi ». Erega koko umenya kuburana n’intumbi byoroshye, ntureba se ko uwishe Habyarimana na Ntaryamira ataramenyekana, uwishe Seth Sendashonga ataramenyekana, uwishe Laurent-Desiré Kabila ataramenyekana, uwishe Kaggwa Rwisereka ataramenyekana, uwishe Melchior Ndadaye ataramenyekana, uwishe Afsa Mossi ataramenyekana, uwishe Uwera Mupende ataramenyekana n’abandi benshi.

Abishe Patrick Karegeya bo barazwi kuva cyera, nta n’ibanga rikomeye ririmo dore ko umukuru w’amadayimoni yose yabyigambye imbere y’Imana n’abantu. None rero isaha yo kujya imbere y’umucamanza babonye igeze bahita bitwaza ibi bya « inquest » !

Icyo bivuga ni ukwigomba ko ibimenyetso n’abatangabuhamya byakwasaswa ubucamanza bukabona kwemeza niba abakekwa bazanwa imbere ye bakiregura. Iyi inquest rero yaba ije kudindiza ubutabera, gutinza urubanza ho umwaka umwe cyangwa ibiri igaha rero umwanya uhagije Kagame n’abicanyi bamukikije kuzimangatanya ibimenyetso, kurigisa no kwica abatangabuhamya, gutamika abategetsi bo muli Africa y’epfo kugirango abo mu bushinjacyaha bimurirwe ahandi cyangwa basezererwe muli iyi dosiye !

Umuryango wa Karegeya rero biwanze mu nda uhitamo ko hahita haba urubanza n’ubwo bishobora kugenda uko umwanzi ashaka ! Umva rero bakundarwanda  kandi basangirangendo igisubizo nyacyo ku bibazo byacu ni uko Kagame tumuhagurukana tukamukubita incuro ataratumara. Igihe ni iki ga ye !

La Tribune Franco-Rwandaise

Exit mobile version