Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yarangiza akabeshya abanyarwanda ngo mu Rwanda hari umutekano!

Ejo mu gitondo tariki ya 1 Werurwe 2017 mu murenge wa Rwezamenyo i Nyamirambo mu mugi wa Kigali hafi y`ikigo cy`amashuri cya saint Joseph ku muhanda munini wa kaburimbo hatoraguwe umurambo w`umuntu w`umusore,abawubonye bose bemeza ko bigaragara ko yiciwe ahandi akaza kurambikwa aho.

Uyu munsi tariki ya 2 werurwe 2017 hafi y`ibiro by`umurenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali naho muri iki gitondo hatoraguwe undi murambo w`umusore nawo abawubonye bemeza ko nawe bigaragara ko yiciwe ahandi akaza gutabwa aha ku muhanda mumini wa kaburimbo Kigali-Gatuna.

Ibi bintu biteye impungenge.Ninde wica izi nzirakarengane yarangiza akaza no kuzijugunya aha hose? Aba bagizi ba nabi bakurahe ubushobozi n`ububasha bwo gukora ibi bikorwa bya kinyamanswa nyamara mu bigaragarira amaso kuri iyi mihanda guhera mu ma saa cyenda z`amanywa iba ihagazeho abasirikare ubona baba baniteguye bihagije? Izi nzego ni gute aba bagizi ba nabi bazica murihumye bagakora ibi byose?

Nkuko bivugwa n`ababona iyi mirambo niba koko izanwa aha nyuma yo kwicwa ubwo bivuze ko itwarwa mu mamodoka, ibi bintu bikurikiranwe n`ababifite mu nshingano kuko birakabije.

Boniface Twagirimana

Exit mobile version