Site icon Rugali – Amakuru

Kagame akomeje gushaka gutema rya shami yicayeho!

Umugambi wa Kagame wo gukoresha abagande bafite inkomoko mu Rwanda ngo bateze akaduruvayo isa nkiyamupfubanye kuko bitabaye nkuko yari yabiteganije. Ubu muri iyi minsi Kagame arimo gukoresha aba minisitiri be birirwa babeshya kuri za radio no kumbuga nkoranyambaga ko Uganda irimo gufunga no kwica uruboza abanyarwanda batuye muri Uganda. Ibi bikaba bikomeje gutera abantu kwibaza byinshi cyane cyane kumenya abo bagande Kagame ashaka gukoresha. Ikibazo nyamukuru wakwibaza, ni gute leta ya Uganda yatoranya abanyarwanda gusa ikabafata ikabafunga ndetse ikanabica urubozo kandi izi neza ko bamwe mu bayobozi muri leta ya Uganda bashakanye n’abanyarwandakazi byongeye hakaba hari abanyarwanda bamwe bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bukuru bw’igihugu cya Uganda?

Niba mwibuka ibyabaye muri Genocide yo mu Rwanda nuko aya magambo amwe yavuzwe n’abayobozi yabaye intandaro yashoje genocide none ubu turibaza impamvu amagambo amwe nkayo twese twibuka arimo guturuka ku ruhande rumwe mu boyobozi b’igihugu cy’u Rwanda

Ukuri kwambaye ubusa abantu bose bazi nuko mu karere k’ibiyaga bigari na EAC hari igihugu kimwe nk’u Rwanda kidashobora kubwira abanyarwanda ukuri ku mabi bahora bashaka gukora mu bihugu by’abaturanyi. Birazwi ko bashatse kwivugana abantu bigapfuba, bashatse guhirika Nkurunziza birapfuba gusa mwakwibaza muti kuki ibi byose byabapfubanye? Igisubizo nuko bamwe mubo Kagame asigaye atuma bagera iyo yabatumye bagahinduka bagahitamo kuvuga amabi yabatumye gukora.

Amakuru dukesha impirimbanyi ya demokarasi ikomoka muru Uganda “Seruga Titus” nkuko yabyanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, Kagame akoresheje Lt Isa Arinatwe uyu akaba afite icyo apfana na SSP Kayima, yashatse kwivugana Perezida Museveni ariko aho kugirango amwice yarahinduye abwira Museveni ndetse amuha amakuru yose yerekeranye n’uwo mugambi mubisha wo kumwica, byakarusho uyu Lt Isa Arinatwe yeretse Museveni nimero za telephone z’abayobozi mu Rwanda bamuhamagaraga bamuha amabwiriza y’uburyo yagombaga kubigenza ngo asohoze uwo mugambi wo kwica Museveni.

Aho umutindi yanitse ntiriva, na Gen Kayihura Kagame yibwiraga go atamuvamo yabonye bimukomeranye yigira inama yo kubwira Museveni amabanga yose ya Kagame yari afite ibi bikaba bikomeje gukorogoshora Kagame kubera ko Museveni yinumiye akaba nta cyemezo kigaragara simusiga yari yafata uretse icyemezo aherutse gufata cyo kohereza abahoze ari abarwanyi ba M23 muri Congo. Kagame n’iperereza rye bamaze kumva aya makuru bahiye ubwoba kubera ko aba barwanyi ba M23 Museveni yasubije muri Congo n’abarwanyi buzuye kandi biteguye urugamba isaha n’isaha. Kagame rero ntiyabyakiye neza cyane cyane ko akomeje kuvogera bya magendo uduce twinshi twa Congo ariko anagenda yica bamwe mu bavandimwe baba barwanyi ba M23 Museveni yaretse bagataha. Bikaba bikekwa ko ibi Museveni yakoze byo gutahura aba ba M23 ngo bajye gutangira ubuzima bushya iwabo yabikoze mu rwego gutera ubwoba u Rwanda ngo rugarure ubwenge ku gihe.

Uyu Seruga Titus asoza yibaza ikibazo ngo “Ese hari impamvu iyo ariyo yose ishoboka yatuma Museveni atera u Rwanda? Akisubiza avuga ari OYA ko bidashoboka ko Museveni yatera u Rwanda ariko akemeza ko Museveni afite ubushobozi bwo gutuma haba igitero giturutse mu kindi gihugu mu gihe yaba abemereye ko azabafasha. Seruga aremeza ko Museveni ntacyo azakora ku kibazo turimo kubona twese ko azareka imvura igahita ko ariko atiteguye guhura na Kagame ndetse akemeza ko iri funga ry’imipaka ariyo mahirwa ya nyuma ya Kagame yo gushaka gukubita ahababaza Museveni.

Seruga yibukuje abantu kubyo aherutse kwandika taliki ya 21 Mutarama 2019 ubwo yabonaga amakuru avuye mw’iperereza ko u Rwanda rwari rwateguye gukoresha abanyarwanda batuye muri Uganda mu kwica abagande. Kagame akaba yari yohereje rwihishwa abicanyi be kabuhariwe banyuze muri Congo noneho bakaba bari kwambuka muri Uganda baturutse aho muri Congo gahunda yabo ikaba yariyo guhuzwa n’abamwe mu bagande basanzwe barwanya Museveni ubundi bamara guhura bagatangira ubwicanyi. Iperereza rya Uganda rifatanije na polisi bamenye uyu mugambi mubisha utarashyirwa mu bikorwa maze bafata ba bicanyi bose Kagame yari yohereje ariko bibanda cyane ku bari binjiye nta mpapuro bafite ariko kubera ubumuntu Uganda igifite aho kubica nkuko Kagame abigenza bahise babohereza iyo baturutse mu Rwanda.

Kagame amaze kumenya ko yatahuwe yahise asaba imwe mu nshuti ye ikomeye mu Bwongereza kwihamagarisha Museveni ngo bamunekere niba Museveni azi umugambi mubisha we. Seruga ahishura ko Gen Museveni yateze amatwi uyu mucuti wa Kagame hafi iminota igera kuri ibiri ariko uyu mucuti wa Kagame Seruga atashatse kuvuga amazina kubera impamvu ze bwite ngo yahise abaza Museveni niba atahura na Kagame ariko amusubiza ko ahuze ndetse ahita amukupiraho na telephone ako kanya. Uwo mucuti wa Kagame yahise amuterefona amubwira uko byagenze nibwo Kagame nawe yabyutse afunga imipaka yose y’u Rwanda na Uganda.

Seruga akaba asaba leta ya Uganda kubwira isi yose ibyo Kagame arimo gukora no gushaka gukorera abagande, kuri we kuvuga imigambi mibisha ya Kagame nibyo bizafasha abagande guhangana nabo Kagame yohereza kubagirira nabi ndetse n’ibyitso byabo.

Iyi nkuru yanditswe na Seruga Titus

 

Exit mobile version