Abasirikare bakuru 146 ba RDF bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, 5 barasezererwa.
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016 yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda(RDF), inasezerera mu kazi ba Ofisiye batanu kubera impamvu z’uburwayi.
Ububasha bwo gusezerera no kwemerera aba-ofisiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bufitwe na Perezida wa Repubulika, abushingiyeho nk’uko abuhabwa n’amategeko, Perezida Paul Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri urutonde rw’abemerewe kujya muri icyo kiruhuko, ndetse n’abafite ikibazo cy’uburwayi basezererwa. Urutonde rw’abasezerewe turacyarushakisha.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko mu basezerewe harimo abafite amapeti yo hejuru bafite imyaka ibemerera guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru nka Lt. Gen. Caezar Kayizari wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Maj Gen Paul Rwarakabije wahoze ari Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Brig. Gen George Rwigamba uyobora RCS ndetse Maj Gen Frank Mugambage, Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda.
Mu bandi bavugwamo harimo Col Kalibata Anaclet, Umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda(Emmigration &immigration) na Maj General Sam Kaka, komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu.
Mu bafite ipeti rya koloneri, baba Lieutenant Colonel na Colonel bageze kuri 24 mu gihe hari n’abandi bafite amapeti yo munsi yabo.
Umusirikare ugeze ku myaka yagenwe n’itegeko ku bijyanye no kujya mu kiruhuko cy’izabukuru aragihabwa, ariko agakomeza kugengwa n’amategeko ya gisirikare.
Lt. Gen. Caezar Kayizari usanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya
Gen Maj Rwarakabije umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Iyi nkuru turacyayikurikirana…