Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yakoze impinduka muri leta ye yinjizamo Ines Mpambara utungwa agatoki mu rupfu rwa Kizito Mihigo

Kagame yakoze impinduka muri leta ye yinjizamo Ines Mpambara utungwa agatoki mu rupfu rwa Kizito Mihigo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yashyizeho abayobozi muri Minisiteri n’ibigo bya Leta, aho abaminisitiri batanu bahinduwe barimo uw’uburezi ndetse uw’ubuzima uherutse kwegura arasimbuzwa.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Dr Ngamije Daniel yagizwe Minisitiri w’Ubuzima, asimbuye Dr Diane Gashumba uherutse kwegura nyuma y’amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza.

Dr Ngamije ni inzobere mu gusuzuma indwara n’ubuzima rusange (physician and public health specialist). Yari ashinzwe gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya n’indwara zititabwaho mu Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, mu Rwanda.

Afite uburambe bw’imyaka irenga 23 mu rwego rw’ubuzima aho yakoze mu mavuriro, mu bitaro n’imishinga yerekeye ubuzima mu Rwanda no mu Karere. Mbere yo gukora muri OMS, Dr Ngamije yakoze imyaka 10 mu rwego rwo gushaka inkunga zitandukanye zo gushyira mu gahunda z’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima.

Dr Ngamije yakoze imirimo myinshi mu rwego rw’ubuzima irimo kuba Umuhuzabikorwa wa Global Fund muri gahunda yo kurwanya Virusi Itera Sida, Igituntu na Malaria. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imishinga muri Ministeri y’ubuzima.

Dr Uwamariya Valentine, yagizwe Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Dr Mutimura Eugène, wagizwe umuyobozi wa komisiyo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Dr. Uwamariya yari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic ushinzwe amasomo, iterambere n’ubushakashatsi, umwanya yagiyeho mu 2018 aho yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubutabire yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Mu 2005 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri kaminuza ya Witwatersrand muri Afurika y’Epfo.

Mu 2013 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye muri kaminuza y’ikoranabuhanga mu Buholandi mu bijyanye n’ibidukikije n’amazi (Environmental engineering and Water technolog)

Dr. Uwamariya yabaye cyane mu bijyanye no kwigisha n’ubushakashatsi muri Kaminuza, akaba abimazemo imyaka 18. Yabaye kandi umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyi muri Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda. Yabaye kandi mu nama z’ubutegetsi z’ibigo byo mu gihugu no hanze.

 

Dr. Uwamariya wari umuyobozi wungirije wa Rwanda Polytechnic yagizwe Minisitiri w’Uburezi

Mu zindi mpinduka Umukuru w’Igihugu yakoze, Dr Bayisenge Jeannette yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, asimbuye Nyirahabimana Solina.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Dr. Bayisenge Jeannette. Mbere y’aho yabaye umwarimu mukuru akaba n’umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’amasomo ajyanye n’uburinganire muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’ ubugeni n’ubumenyi rusange.

Afite impamyabushobozi y’ikirenga mu bikorwa rusange byibanda ku buringanire n’uburenganzira k’ubutaka yakuye muri kaminuza ya Gothenburg mu gihugu cya Suède akaba kandi afite Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Ewha Woman’s University in Seoul-muri Koreya y’Epfo mu byerekeye Iterambere cyane cyane iryibanda ku bari n’abategarugori.

Afite kandi Impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage yavanye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2004 yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yagiye akora ubushakashatsi mu bice bice bimwe na bimwe by’ibanda ku Iterambere n’Uburinganire harimo Uburenganzira ku butaka, imibereho ndetse n’uburenganzira k’ubutaka by’urubyiruko, amakimbirane ashingiye kukutagira uburenganzira bungana ku mutungo hagati y’umwana w’umuhungu n’umukobwa, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi makimbirane abishamikiyeho.

Dr Bayisenge kandi yagiye akora imirimo itandukanye harimo kuba Umuyobozi w’Inama y’igihugu y’abagore, umuyobozi w’Inama y’akarere ka Gasabo, Umuyobozi wungirije w’inama y’ubutegetsi akaba n’umwe mu bagize komite ngenzuzi muri LODA hamwe no kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi mu kigo cy’igihugu cy’Indangamuntu NIDA.

Mpambara Inès yagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri asimbuye Kayisire Marie Solange, wagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Inès Mpambara yayoboye Ishuri ry’Itangazamakuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aba umuyobozi w’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuva mu Ukuboza 2011.

 

Dr Jeannette Bayisenge yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yigeze no kwiyamamariza kuba Umudepite. Ubu yagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Tushabe Richard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta. Yari asanzwe ari Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB), umwanya yagiyeho avuye mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, aho yari Komiseri Mukuru.

Nyirahabimana Solina, wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko, akaba yasimbuye Evode Uwizeyimana uherutse kwegura nyuma yo guhohotera umugore ucunga umutekano.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, wari umuyobozi w’ibitaro bya Butaro mu Karere ka Burera yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze, akaba yasimbuye Dr Patrick Ndimubanzi.

Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye asimbuye Dr Isaac Munyakazi naho Irere Claudette, agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro.

Irere yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanga mu itumanaho na inovasiyo.

Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambie naho Dr Sebashongore Dieudonne agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Rugemanshuro Regis yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB). Yari umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga ku rwego rw’ikigo, Chief Digital Officer muri BK Group Plc.

Rugemanshuro yize amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, Kaminuza ayiga muri Misericordia University muri Pennsylvania, anahakora Master’s.

Yanakoze mu bigo bitandukanye nka Hewlett Packard (HP) nk’ushinzwe porogaramu, na Accenture PLC muri Seattle, i Washington. Icyo gihe yakoranaga cyane na Microsoft na T-Mobile.

Munyangabo we yakoze mu bigo by’ikoranabuhanga nka New Artel, BSC Ltd na KTRN.

Perezida Kagame kandi yagize Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.

Uru rwego ni rushya rukaba rwashyizweho hakurikijwe umwanzuro wo kwimurira muri Minisiteri y’ubuzima inshingano zo gukurikirana imyigire y’abaganga n’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi.

Iradukunda Yves yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu itumanaho na Inovasiyo, naho Gacandaga Jean Marie, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda (RSSB).

 

Dr Ngamije Daniel yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

 

Kayisire Marie Solange yagizwe Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi akuwe ku mwanya wo kuba Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

Mpambara Ines yagizwe Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

Tushabe Richard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta

 

Nyirahabimana Solina, wari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko

 

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze

 

Twagirayezu Gaspard yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

 

Irere Claudette yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro

 

Rugemanshuro Regis yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB)

 


Exit mobile version