Kuki CG Emmanuel Gasana yaba yari akwiye guhabwa kuyobora iyi ntara?
CG Emmanuel Gasana, yari amaze igihe kirekire ayobora Polisi y’u Rwanda. Mu gihe cyose yamaze ayiyobora, yageze kuri byinshi haba mu bikorwa byo gucunga umutekano mu Rwanda no mu mahanga, haba no mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Kuba Gasana yasimbuwe n’uwari umwungirije ku buyobozi bwa Polisi, nabyo byagaragaza ko imiyoborere yayo isanzwe yifashe neza.
Ibibazo by’umutekano muri rusange, ibyo kunyereza ibya rubanda n’iby’itekinika, byakemurwa n’umuntu ufite ubuhanga n’uburambe mu buyobozi bw’inzego z’umutekano, uzi uko yakorana na zo mu guhashya iyo mungu yamunze iyi ntara igatuma abaturage bakomeza kururirwa no kuza mu myanya ya nyuma mu mihigo ari nabyo bishimangira ko ubuyobozi buba bubadindiza mu iterambere no mu mibereho y’abaturage.
Emmanuel Gasana afite akazi gakomeye ko gusubiza ku murongo iyi ntara ariko ubuhanga n’ubunararibonye yagaragaje mu gihe yayoboraga Polisi y’igihugu byatanga icyizere ko azabasha gukorana n’izindi nzego hamwe n’abaturage maze iyi ntara nini ikongera kuza mu zihagaze neza mu iterambere no mu miyoborere myiza.
UKWEZI