Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yahiye ubwoba atangiye gutakambira Trump ngo bicare bakemure ikibazo cya Caguwa ariko ntave muri AGOA

Kagame iyo ajya kwihenura ntabanza no kureba uwo yihenuraho. Igihe yahagarikaga caguwa ntiyatekereje ingaruka zabyo. Ariko ibi turabimenyereye ko afata ibyemezo atabanje kureba niba hari ingaruka bizagira ku banyarwanda cyangwa kubandi barebwa n’icyo kemezo. Muguca caguwa yumvaga ko yakoze igikorwa kiza k’iterambere. Ariko yimye amatwi abanyarwanda igihe bariraga kubera icyo kemezo.

Hari abacuruzi babuze akazi kubera caguwa yaciwe, hari abanyarwanda basigaye babona umwambaro bibagoye kuko igiciro k’imyenda yitwa ngo ni mishya kiri hejuru cyane. Kagame ati abanyarwanda ngo bagomba kwambara imyenda ikorewe mu Rwanda.

None Abanyamerika reka bamwereke. Kugira ngo amuhe isomo, Perezida Trump nawe ati u Rwanda ni ruve muri AGOA. AGOA ni itegeko ry’Abanyamerika ryo guteza imbere Afrika ryatowe kubwa Perezida Bill Clinton mu mwaka wa 2000. Kagame amaze kubona ko bikomeye none atangiye gutakamba asaba abanyamerika ngo bicare barebe uko bakemura iki kibazo . Nk’uko igihe ikinyamakuru cye cyabyanditse, Kagame yasabye imishyikirano n’abanyamerika kugirango bumvikane kuri iki kibazo.

Erega ntawigira Kagame nashake adohorere abanyarwanda twiyambarire imyenda dushoboye kugura n’abacuruza caguwa bongere babone amahaho. Ntiyibagirwe ko n’abanyamerika nabo bambara caguwa ngo ashake kwishyira hejuru.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version