Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yahanaguye amafoto y’umwiherero ku rubuga rwe rw’ikoranabuhanga – Kubera iki?

Amafoto mubona hasi yahanaguwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Kagame (Website/Flickr). Ayo mafoto yari yafashwe ku munsi wa mbere w’umwiherero w’abayobozi ku taliki ya 26 Gashyantare 2018. Ayo mafoto yerekanaga abayobozi b’u Rwanda bari mu mwiherero – harimo uhagarariye ubutabera, umukuru wa sena, umuvugizi w’inteko ishinga amategeko n’abaminisitiri. Hari umwuka mubi urimo ubwoba, bose basa n’abaguye mu kantu harimo no gucanganikirwa. Aba bayobozi barebaga nkaho hari umuntu wapfuye bagiye gushyingura – Ibi bikaba bihabanye no kuba barimo bateganyiriza ejo hazaza h’igihugu aricyo u Rwanda.

Akawamugani w’Abongereza “Ifoto ivuga byinshi kurusha amagambo”. Aya mafoto arerekana mu maso h’abayobozi b’u Rwanda igihe Kagame yababwiraga ko ntacyo bamaze. Mu myumvire ya Kagame, niwe wenyine muyobozi ushoboye. Abandi bose ni ibigwari.

None kuki Kagane yahanaguye ayo mafoto?

Ayo mafoto twashyize ku rubuga nkoranyambaga kugirango twerekane uburyo Kagame ari umujura kabuhariwe wigaruriye igihugu cy’u Rwanda, Kagame yarayahanaguye. Mugusiba ariya mafoto yerekanye ko azi ko tuzi ko ari umunyabyaha nkuko twabimushinjije – yemeye icyaha ashinjwa. Ni umujura kabuhariwe udakwiriye kuyobora. Abanyarwanda barareba kandi baravuga ngo – ntamvura idahita.

Yanditswe na David Himbara

Yahinduwe mu Kinyarwanda na Ange Uwera

Exit mobile version