Site icon Rugali – Amakuru

Kagame yagobye kumenya ko akorera abanyarwanda ko aribo “agomba ibisobanuro” akareka kwibwira ku Rwanda ari akarima ke!

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya. Mu nama y’Abaminisitiri yabaye kuwa Gatatu tariki ya 5 Mata 2017 iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro irimo ko abayobozi batandukanye bakurwa ku myanya yabo bagasimbuzwa abandi, uwavuzwe cyane ni John Mirenge wari umaze imyaka irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RwandAir.

Mirenge yasimbujwe Col Chance Ndagano wari umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare aba umuyobozi w’agateganyo w’iki kigo gitwara abantu mu kirere.

Nyuma y’izi mpinduka mu buyobozi bukuru bwa RwandAir havuzwe byinshi, abantu bibaza icyaba cyabiteye dore iki kigo cyari kimaze iminsi gikora amavugururwa n’ishoramari rikibashisha kugera ku rundi rwego muri Afurika.

Muri ayo mavugururwa harimo igurwa ry’indege nini nka Airbus A330-300 yaguzwe asaga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika ndetse n’itangizwa ry’ingendo ndende zirimo izigana Mumbai kimwe n’umugambi urimo gutangira kujya mu Bwongereza ku kibuga cy’indege cya Gatwick n’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izi mpinduka mu mikorere ya RwandAir n’indi migabo n’imigambi by’igihe kirekire byagaragaza iterambere ry’iki kigo ni bimwe mu byatumye abantu benshi bibaza ku mpinduka zakozwe mu buyobozi bukuru bwayo.

Perezida Kagame ati ‘ntawe ngomba ibisobanuro’

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye na Jeune Afrique kuwa 4 Gicurasi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yasubije ibibazo by’Umunyamakuru François Soudan ku ngingo zitandukanye zirimo itorwa rya Emmanuel Macron nka Perezida mushya w’u Bufaransa, Politiki ya Donald Trump, amavugururwa ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.

John Mirenge

Perezida Kagame yavuze ko amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa munani areba abanyarwanda ndetse ku ruhande rwe nta kindi azabwira abaturage usibye kubibutsa ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagere ku iterambere bifuza. Yashimangiye ko we atari umuntu wizeza abantu ibitazashoboka.

Umukuru w’Igihugu yabajijwe ku bijyanye n’amavugururwa yabaye mu buyobozi bukuru bwa RwandAir mu buryo busa n’ubutunguranye kandi ikigo cyarasaga n’ikiri mu nzira nziza, nyuma ntihasobanurwe impamvu.

Perezida Kagame yahise asubiza Umunyamakuru Soudan ati “ Nsobanura iki ? Nsobanurira nde ?”

Umunyamakuru yabwiye Perezida Kagame ko RwandAir ari ikigo gikomeye mu gihugu ndetse cyasaga n’igihagaze neza. Amusubiza agira ati “Ese koko niko bimeze ? Ni ibyo kwibazwa.”

Yakomeje agira ati “ Abanyarwanda bampaye inshingano zo kuyobora igihugu mu nyungu zabo.

Niba mbona ko Umuyobozi Mukuru wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri atari gutanga umusaruro nari mutegerejemo mu gihe twemeranyije ndetse n’inyungu zigera ku baturage ntabwo ziri ku kigero kiboneye, mfite ububasha n’inshingano zo kumusimbuza. Nta gihe dufite nta n’impamvu y’ibiganiro kuri iyo ngingo. Abanyarwanda baranyizeye.”

Perezida Kagame ubwo yaganiraga na François Soudan wa Jeune Afrique muri Mata 2017

Perezida Kagame yabajijwe icyo atekereza ku kuba abandi bayobozi bo mu gihugu bashobora kumuha raporo zinyuranye n’ukuri bitewe n’impamvu zitandukanye cyangwa se hari ibyo badashaka kugaragaza, asubiza ko ibi abifitiye umuti usharira.

Ati “ Ibyo ndabizi. Ariko mbifitiye umuti ukomeye. Nsaba ko bamenyesha ibikorwa kandi nzi kugenzura umusaruro. Imibare yo ntabwo ibeshya. Mushobora kumbwira ibyo mushyaka byose ndetse mugashaka no kumbeshya, ariko amaherezo umusaruro w’ibyo mwakoze uzivugira, kandi ibyo ni na byo mpa agaciro byonyine nta marangamutima.

Urugero : Minisitiri w’Ubuzima ashobora kumbwira ibyo abona ko ari byiza kuri we, azi neza ko azagenzurwa nko ku mibare y’abana bapfa bakiri bato n’abagore bapfa babyara. Ni nako bimeze ku kwihaza mu biribwa, amazi, amashanyarazi, amashuri n’ibindi. Hari imibare n’ ibishushanyo byerekana impinduka kuri byose. Icy’ingenzi ni ukumenya kuyisesengura.”

Perezida Kagame kandi yakomeje avuga ko atajya yicuza ku mwanzuro n’umwe yafashe ndetse ko n’iyo byaba ko akora ikosa areba cyane ku kugabanya ingaruka ryatera. Ibi abishimangira avuga ko umuntu yakwibeshya aho kugira ngo ntihagire icyo akora.

Exit mobile version